Rusizi: Abaturage barataka kwamburwa na REG yangije ibyabo mu ikorwa ry'umuyoboro w'amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bagera kuri 53 bo mu tugari twa Kangazi, Kamanyenga, Gitwa na Rugabano mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi baravuga bambuwe na REG , bakaba bamaze imyaka 6 bangirijwe ibyabo n’ikorwa ry’amashanyarazi yaciye muri utu tugari twabo, bamwe muri bo bakishyurwa, abandi amaso yaheze mu kirere bityo bakibaza impamvu bo batishyurwa kandi n’ibyari kubatunga byarangijwe.

Baganira na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko baherutse babarurirwa bakumva ngo bamwe barishyuwe, bajya ku karere bakabwirwa ko baboneka mu mashini ariko kwishyurwa bikaba ibibazo, abayobozi bose bageze muri uyu murenge bakabatura iki kibazo, bamwe ngo bajya no ku cyicaro cya REG muri aka karere bakabwirwa ko bazishyurwa ariko n’ubu ngo ntibazi aho bipfira.

Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka 6 batabona ingurane zibyabo byangijwebamwe muri bagenzi babo bakavuga ko basa nabarambiwe gukomeza kubikurikirana
Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka 6 batabona ingurane z’ibyabo byangijwe,bamwe muri bagenzi babo bakavuga ko basa n’abarambiwe gukomeza kubikurikirana

Nyiransabimana Costasie w’imyaka 71 y’amavuko wo mu kagari ka Kamanyenga avuga ko yangirijwe kawa, intusi, marakuja, urutoki n’ibindi yari ategereje ho amarariro n’amaramuko, dore ko yibana mu nzu na yo ngo igiye kumugwaho nk’uko n’abaturanyi be babyemeza, akaba ngo yari yabwiwe ko azishyurwa amafaranga 180.000, akaba amaze imyaka 6 ayategereje akibaza impamvu atayabona.

Yagize ati’’ ndara ntariye ku manywa nkagaburirwa n’abagiraneza nari mfite ibishobora kuntunga byangizwa n’uwo muyoboro w’amashanyarazi bacishije mu murima wanjye ibyantungaga byose bakabisenya, nkibaza uko bizagenda ngo mpabwe aya mafaranga andengere ngihumeka, ndebe ko nanasanura inzu ishobora kugwaho, nta wundi tuyibana mo, nta n’umuyobozi n’umwe umpa igisubizo.’’

Nyandwi Ananias wo mu kagari ka Gitwa, avuga ko yagombaga kwishyurwa amafaranga 60.000 ariko amaze kumera nk’uwayazinutswe kubera uburyo yayirutse ho n’ubu atarayabona, aba kimwe n’abandi ubwo bamwe mu bajyanama muri njyanama y’akarere babasuraga mu cyumweru cyahariwe umujyanama mu kwezi gushize, bijejwe ko njyanama igiye gusaba komite nyobozi kugikurikirana kikava mu nzira.

Umunyamabanga wa komisiyo y’ubukungu muri njyana y’aka karere Mukakayibanda Alphonsine, yabwiye Bwiza.com ko ikibazo bacyumvise kandi koko aba baturage bababaye, ko bagiye kureba impamvu batishyurwa ngo birangire.

Ati’’ twumvise ikibazo cy’abataka ko REG yabarangaranye ntibishyurwe ibyabo byangijwe n’ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi, dusaba abashinzwe ibikorwa remezo ku murenge kureba niba abangirijwe ibyabo bose barabaruriwe, hakarebwa niba ayo malisiti yose yarashyikirijwe akarere, komite nyobozi idufashe gukora ubuvugizi kugira ngo REG ibishyure bave muri iki gihirahiro.’’

Umukozi ushinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwa remezo muri uyu murenge, Niyomugabo Yussuf, avuga ko basanze koko hari abatarishyuwe, hakaba n’abari batarabarisha ngo bamenye ayo bazishyurwa, akavuga ko abatarishyuwe ari REG ishobora kuba yarabigize mo intege nke, hakibazwa impamvu bamwe muri bo batishyuwe mu gihe abandi bishyurwaga, bakaba bagiye gushyira imbaraga mu kubikurikirana.

Umuyobozi wa REG ishami rya Rusizi, Ntwali Joseph avuga ko batagize intege nke mu kubishyura  kandi ko hari n’ahandi hagiye hanyuzwa imiyoboro y’amashanyarazi hakiri ibibazo nk’ibi by’abishyuza, ariko hari ibiba bigomba kubanza kwitonderwa amakosa ari mo agakosorwa, ko bigikurikiranwa kuko hari n’abo basanga amafaranga yarayobeye mu mabanki batagombaga guhemberwa mo,hakaba n’ababeshya kuko babonye abandi bagiye kwihyurwa.

Umunyamabanga wa komisiyo yubukungu muri njyanama yakarere ka Rusizi avuga ko njyanama igiye gusaba komite nyobozi kubafasha ubuvugizi muri REG abaturage bagakurwa mu gihirahiro.
Umunyamabanga wa komisiyo y’ubukungu muri njyanama y’akarere ka Rusizi avuga ko njyanama igiye gusaba komite nyobozi kubafasha ubuvugizi muri REG abaturage bagakurwa mu gihirahiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *