Nizeye gukurwaho ibyaha gusa niteguye ibyaba byose- Diane Rwigara

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Diane Rwigara avuga ko afite icyizere ko azahanagurwaho ibyaha byose aregwa  gusa akemeza ko yiteguye ibizava mu isomwa ry’urubanza rwe kuwa Kane w’iki cyumweru.

Biteganyijwe ko kuwa  6 Ukuboza 2018  Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara bazasomerwa imyanzuro n’urukiko rukuru mu Rwanda.

Mu rubanza rwabo ruheruka, ubushinjacyaha bwasabiye Diane n’umubyeyi we  igihano cy’imyaka 22 muri gereza no gucibwa ihazabu y’amafaranga igihe ibyaha baregwa byabahama.

Ni mu gihe  kuri ubu  aba bombi  baburana bidegembya nyuma y’aho  Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe bwabo bwo kuburana bari hanze ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali.

Diane Rwigara mu kiganiro yagiranye na The East African, yavuze ko yizeye ko urukiko ruzatesha agaciro ibyaha byose aregwa.

Yagize ati “  Mfite icyizere ko nzahanagurwaho ibyaha byose, gusa  niteguye ibyazavamo byose.”

Yashimiye abantu benshi  bakomeje kumuba inyuma kuko ngo bigaragaza ko bumva  ko akarengane kari ahantu runaka ari imbogamizi ku butabera aho ari ho hose.

Ati “  Ndashimira abantu bagiye bamba inyuma haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Ibi bigaragaza neza ko hari abumva ko akarengane kari ahantu runaka ari imbogamizi ku butabera aho ari ho hose.”

Urubanza rwa Diane Rwigara n’umubyeyi we, Adeline Rwigara  rugiye gusomwa mu gihe abanyepolitiki batandukanye bagiye  bagira ibyo basaba u Rwanda.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin mu minsi mike ishize yasabye Leta y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara kuko ngo yumva ibyo ashinjwa bitumvikana.

Yagize ati:  Mpangayikishijwe n’ibyaha bitumvikana neza bishinjwa Diane Rwigara.”

https://bwiza.com/2018/11/29/mpangayikishijwe-nibyaha-bitumvikana-neza-bishinjwa-diane-rwigara-senateri-dick-durbin/

Bagenzi be batatu barimo Agnes Wagner, Patrick Leahy na Barbara Jean Lee na bo bunze mu ry’uyu musenateri basaba ko Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara barekurwa.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) , Michaà«lle Jean yasabye ko urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi rukwiye gukurikiranwa mu bushishozi bwo ku rwego rwo hejuru.

Uyu Munya-Canada Michaà«lle Jean avuga ko urubanza rwa Diane Rwigara yita impirimbanyi  y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo rukwiriye gukurikiranwa mu bushishozi.

https://bwiza.com/2018/11/09/michaelle-jean-yasabye-ko-urubanza-rwa-diane-rwigara-rwakurikiranwa-mu-buryo-bwumwihariko/

Diane Rwigara ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe yashakaga ko kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu yakirwa. Ashinjwa guteza imvururu muri rubanda, icyaha ahuriyeho na nyina Adeline Rwigara we wihariye icyo guhembera amacakubiri .

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *