Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin avuga ko ashimishijwe n’uko Diane Rwigara na nyina bagizwe abere kubera ko na mbere hose yumvaga ko ibyaha baregwaga byari bidasobanutse.
Uyu musenateri mu minsi ishize yari yasabye Leta y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara kuko yumva ibyo ashinjwa bitumvikana.
Uyu musenateri abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko yumva ahangayitse kubera ibyaha Diane Rwigara ashinjwa we avuga ko bidasobanutse.
Yagize ati: “ Mpangayikishijwe n’ibyaha bitumvikana neza bishinjwa Diane Rwigara. Mu by’ukuri bigaragara nk’aho byabaye urwitwazo rw’uko yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.”

Mu iri buranisha ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, umucamanza mu rukiko rukuru yagize abere Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara.
https://bwiza.com/2018/12/06/kigali-diane-rwigara-na-nyina-babaye-abere/
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Senateri Durbin yatangaje ko kuba Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara bahanaguweho ibyaha byose baregwaga byamushimishije cyane ko ibyo baregwaga byari ibyaha bidasobanutse ku rwego rwo hejuru.
Ati “ Ibyaha byashinjwaga Diane Rwigara na nyina, Adeline ntibyari bisobanutse. Ubu nshimishijwe no kuba ibi byaha byakuweho.”

Diane Rwigara yahanaguweho ibyaha yashinjwa birimo gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe Diane yashakaga imikono ituma kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu yemerwa, guteza imvururu muri rubanda icyaha yari ahuriyeho na nyina Adeline Rwigara wihariye icyo guhembera amacakubiri n’ivangura.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Kuwa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017 ku masaha y’umugoroba, Polisi y’u Rwanda ni bwo yataye muri yombi Diane Rwigara, Anne Rwigara (yaje kurekurwa nyuma) hamwe na Nyina ubabyara Adeline Rwigara bashinjwa ibyaha byavuzwe haruguru.
Aba bombi ntibahwemye kuvuga ko ibyaha baregwa bishingiye ku mpamvu za politiki.


