Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) gitangaza ko Akarere ka Nyamasheke ko mu Ntara y’Iburengerazuba kayoboye utundi turere mu kugira ikigero cy’ubukene kiri hejuru mu Rwanda.
Iki kigo kigaragaza ko ubushakashatsi ku bijyanye n’uko ubukene buhagaze cyakoze (EICV 5) bwerekana ko ikigero cy’ubukene mu Karere ka Nyamasheke kiyinga 70% mu mwaka wa 2016 ushyira 2017.
Aka karere ka Nyamasheke gakurikirwa n’Akarere ka Gisagara ko mu Ntara y’Amajyepfo gafite ikigero cy’ubukene kiri kuri 55%, nako ubukene bwiyongereyeho hafi 2%.
Ubukene mu Karere ka Nyamasheke buragenda bwiyongera ku kigero giteye impungenge. Mu bushakashatsi ku kigipimo cy’ubukene bwakozwe mu mwaka wa 2013 ushyira 2014 bwagaragaza ko muri aka karere ubukene buri ku kigero cya 62%. Ibi birumvikanisha ko ubukene bwiyongereyeho 8%.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’ Iburengerazuba kakaba gahana imbibe n’uturere twa :
Karongi mu Majyaruguru, Rusizi mu Majyepfo, Nyamagabe yo mu Ntara y’Amajyepfo mu Burasirazuba bitandukanyijwe na Parike y’Igihugu ya Nyungwe
Aka Karere kandi gahana imbibI n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Burengerazuba bitandukanyijwe n’Ikiyaga cya Kivu.
N’ubwo Akarere ka Nyamasheke kaza ku isoka mu twazahajwe n’ubukene,kazwiho kuba kaberanye n’ubuhinzi kubera imiterere yako. Hahingwa ibigori, ibishyimbo n’imyumbati.
Ureste ibihingwa ngandurarugo, mu bihingwa ngengabukungu, aka karere ka Nyamasheke gahinga ikawa nyinshi n’icyayi.
Akarere kandi ni igice kiberanye n’ubukerarugendo kubera byinshi mu bimenyetso by’amateka bihaboneka bikiyongeraho imiterer karemano yaho.
Gusa ibi byose ntacyo byamariye abaturage basaga 412,352 bagatuye ku buryo hafi 70% byabo bagashwe n’ubutindi bigaragarako bwaba akarande hatagize igikorwa.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ku rundi ruhande, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) muri ubu bushakashatsi cyerekana ko Akarere ka Kicukiro ko mu Mujyi wa Kigali kaza ku mwanya w’imbere mu dufite ubukene buri ku kigero cyo hasi kuko kari kuri 12%, kagakurikirwa na Nyarugenge ifite ubukene ku kigero cya 13%.


