Rusizi: Hafashwe imitego itemewe ya Kaningini mu kiyaga cya Kivu

Sangiza iyi nkuru

Mu Kiyaga cya Kivu haracyagaragara bamwe  mu barobyi bitwikira ijoro bagakoresha imitego izwi nka ‘Kaningini’ itera igihombo ku iyororoka ry’amafi n’ibiyakomokaho.

Umwe mu bashinzwe kugenzura ko iyi mitego itinjira ku ruhande rw’u Rwanda muri iki kiyaga,yavuze ko hari hashize amezi hafi umunani imitego nk’iyi idafatwa, bityo ko iki kibazo kidahagurukiwe mu minsi mike ingaruka zayo zakwigaragaza.

Ati ’’mbere twafataga imitego ya kaningini, ibikuruzo n’indi yitwa ibingumbi, aho bamwe bakoreshaga inzitiramibu mu kuroba utwana tw’isambaza, kuko iyi mitego yifatirautwana tukiri duto, turebye nabi mu minsi iri imbere tukazasanga nta rusambazana rumwe rusigaye mu kiyaga, kandi inagira ubumara bubi cyane ku buzimabw’abariye izi sambaza ku buryo bishobora kubatera ndwara”

Umucungamutungo w’umushinga w’uburobyi “projet pàªche’,  Ntawizerakundi Job, avuga ko iyi ngeso yongeye kwaduka muri iki kiyaga ikwiye kurwanywa mu buryo butajenjekewe. Avuga ko mu bihe bishize yavugwagamo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, cyane cyane mu bice bya Gihaya mu murenge wa Gihundwe, n’utugari twa Ishywa na Kamagimbo mu murenge wa Nkombo.

Yongera ho ko kuba muri ibi bikorwa bibi hagaragaramo n’abayobozi b’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi cyaba ari ikibazo gikomeye cyane kandi  bari mu bashinzwe kurwanya iyi mitego byasaba izindi ngamba zikaze mu kuyirwanya.

Umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem avuga ko hakozwe byinshi ngo ba rushimusi bacike  intege, bakaba batazigera bihanganira umuntu wese ugaragara muri ibi bikorwa bibi bihombya abaturage, akarere n’igihugu, agasaba ko ababigaragaramo bakwisubiraho hakiri kare.

Ati ’’ntitwakwihanganira ko iriya mitego igaruka twari tumaze kuyihashya kuko ari mibi cyane, tugasaba ko abashinzwe kurinda ikiyaga bakongera ingufu ntibone urwaho, abumva bakibitekereza bakabireka kuko iyo iyo mitego ifashwe n’abo ba rushimusi bahahombera cyane.

Ikibazo cya barushimusi bakoresha iriya mitego cyakunze kuvugwa no mu karere ka Nyamasheke kirimo na bamwe mu bakuru b’imidugudu, kugihagurukira ngo bikaba byaratumye umusaruro wari utangiye kugabanuka wiyongera.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *