Uburanira Diane Rwigara yavuze ku bujurire bw’ubushinjacyaha bw'u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko wa Diane Rwigara, Me Buhuru Pierre  Celestin avuga ko nta bwoba biteye kuba ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bugiye kujuririra icyemezo cy’urukiko rukuru ruherutse  kugira umukiriya we umwere.

Mu iburanisha ryo kuwa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yagize abere Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara kuko ngo ibyo ubushinjacyaha bwabaregaga ntaho byari bishingiye.

Inkuru bijyanye wasoma

https://bwiza.com/2018/12/06/kigali-diane-rwigara-na-nyina-babaye-abere/

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco yavuze ko Ubushinjacyaha buzajuririra icyemezo cy’urukiko cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we.

Yagize ati “Ntabwo twishimiye imikirize y’urubanza. Tuzajuririra kiriya cyemezo. Nubwo twubaha ibyemezo by’inkiko ariko turi ababuranyi bahagarariye Sosiyete Nyarwanda, itifuza ko ibyaha bikorwa. Ubushinjacyaha nyuma yo gusubiramo urubanza twasanze tuzatanga ikirego mu Urukiko rw’Ubujurire.”

Mu kiganiro n’ijwi rya Amerika. Me Buhuru yavuze ko kuba ubusjinjacyaha bugiye kujurira  nta mpungenge biteye kuko n’ubundi ibyaha bikiri n’ibimenyetso bikiri ibyavuzwe mu iburanishwa rya mbere ryamaze umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13.

Ati “  Nta bwoba dufite bwo kuba ubushinjacyaha bugiye kujurira. Icyambere kijyanye n’ibihuha, nta mutangabuhamya n’umwe bigeze bazana ngo babe bashingiraho  bavuga bati  uyu nguyu yaba yahungabyijwe n’imvugo za Diane aba yarazanye ikirego. Icy’inyandiko mpimbano mwarabibonye mu batangabuhamya bageze kuri 78  nanone nta n’umwe bazanye. Raporo ya Kigali Forensic Laboratory, urukiko rwavuze ko igereranya ry’imikono ryanzuye  ko ntaho iyi mikono ifite aho ihuriye n’umukono wa Diane, ko yaba yarahimbye aya amasinyatire.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uyu munyamategeko avuga ko  yiteguye kwitaba mu rukiko rw’ubujurire agasobanura iby’uru rubanza.

Ati “ Ubwo rero urumva ko nta kimenyetso na kimwe, Ni ukuzajya mu rukiko rw’ubujurire nkabisobanura ariko maze gucukumbura imyanzuro ubushinjacyaha  buzaba bwatanze.”

Nshimiyimana Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline,  baregwaga ibyaha  birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ibi byaha ntibahwemye kubihakana bivuye inyuma bavuga ko birimo impamvu za politiki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *