Perezida Nkurunziza w’u Burundi ashimangira ko hagati y’igihugu cye n’u Rwanda hari umwuka mubi ndetse akanasaba abaturage be bari hafi y’umupaka guhora barikanuye.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, ubwo Perezida Nkurunziza yagiranaga inama n’abayobozi bose b’Intara zigize igihugu mu Ntara ya Muramvya, muri Komini Bukeye, yasabye abayobozi b’izihana imbibi n’u Rwanda kurikanura.
Intara eshanu z’u Burundi zihana imbibi n’u Rwanda ni Cibitoke, Kayanza, Ngozi, Muyinga na Kirundo. Abayobozi bazo bakaba basabwa kurikanura nk’uko umuvugizi wa Nkurunziza abivuga.
Umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Jean Claude KARERWA asubiramo ibyo sebuja yavugiye muri Komini Murambya, yagize ati “Nyakubahwa umukuru w’igihugu arasaba abakuru b’Intara cyane cyane abari ku mbibi duhana n’u Rwanda kurikanura kuko ubyinana n’umwanzi ntasinzira, ibisigaye nabyo bikazakorwa biciye mu by’imigenderanire”.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku wa Mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018, mu Ntara ya Muyinga, Site ya Masaka, muri Komini Butihinda, nabwo Perezida Nkurunziza yasabye inzego z’umutekano kurikanura.
Muri iyi Ntara ya Muyinga, Perezida Nkurunziza yavugiyemo ko ibitero bigabwa i Burundi bituruka mu Rwanda, abahatuye akaba aribo yasabye ku ikubitiro kuba maso bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano.
Yagize ati “Abanya-Muyinga ni mwebwe mwegereye ahangaha, uko muhora mwirindiye umutekano,… abanzi ntabwo bifuza ko mutera imbere, mubimenye, mwarabonye ibyo twabonye 2014, mu 2015 twarabibonye, 2016 twarabibonye, ntiduca ku ruhande mu Rwanda murahazi, hari n’abateye baciye mu Cibitoke, abateye baciye mu Kabarore n’ejo bundi baciye muri Congo, bamennye amaraso harya…, barya bose bavaga mu Rwanda”.
Mu cyumweru gishize Perezida Nkurunziza w’u Burundi yandikiye ibaruwa mugenzi we wa Uganda, amusaba ko haba inama idasanzwe y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) izigirwamo gusa ikibazo cy’amakimbirane avuga ko ari hagati y’u Burundi n’u Rwanda.
Muri iyo baruwa Nkurunziza yagize ati “Birihutirwa kuri EAC kumenya ikibazo nyacyo kiri inyuma y’ihungabanywa ry’u Burundi. U Rwanda rwarenze ku ngingo ya 6 y’amasezerano ya EAC.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018, ubwo yari amaze gusoza ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16; yavuze kuri iki kibazo cy’umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza mu myaka itatu ishize.
Kuva mu mwaka wa 2015, ubwo mu Burundi havukaga imvururu zikuruwe n’ukwiyamamaza kwa Nkurunziza kuri manda ya Gatatu, nibwo bwatangiye kumvikana bushinja u Rwanda gucumbikira ababuhungabanyiriza umutekano.
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzakomeza kurinda umutekano warwo uko bikwiye, akavuga ko ibyo rukorerwa ari ubushotoranyi.
Ati “Twakunze kugira abaturanyi badushotora rimwe bagafunga imipaka. Hari nubwo abaturage bacu bagiye bicwa , hari rimwe byabaye ku mupaka wo mu Majyepfo ariko reka mbabwire, nabivuze ku mugaragaro nta bushotoranyi na bumwe uko bwaba bungana kose buzadushyigura,… Iyo ari ubushotoranyi tubufata uko buri,…”.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari ibindi bibazo wenda ngo u Burundi bwakabaye bufashwamo bitari u Rwanda, gushakirwa ibisubizo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]


