Nyamagabe: Abagizi ba nabi batwitse imodoka 3 zitwara abagenzi bica abaturage 2 abandi barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Ku mugororba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 15 Ukuboza 2018, ku isaha ya saa 18h15, mu Murenge wa Cyitabi, Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo, abantu batamenyekanye batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, bica abaturage babiri, bakomeretsa abandi umunani nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda rivuga.

Lt. Col Innocent Munyengango, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje RDF yakurikiranye abo bateye bahise bahungira mu ishyamba rya Nyangwe. Abakomerekeye muri iki gitero bo bahise bajyanwa mu Bitaro byya Kigeme.

Lt. Col. Munyengago yagize ati: “Tumaze igihe dukurikirana uko ibintu byifashe muri iki gice kandi dufite igitekerezo cy’uri inyuma y’iki gikorwa. Turi gukurikira abateye kandi haragira igikorerwa ababiri inyuma.”

Igisirikare cy’u Rwanda kirizeza abaturage ko umuhanda kuri ubuu ari nyyabagendwa kandi utekanye ku rujya n’uruza rwose nk’uko itangazo risoza rivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *