Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa igitangaza cy’uruhinja rwanduye ebola rumaze iminsi 6 ruvutse none rukaba rwarakize nk’uko byemezwa n’abayobozi muri minisiteri y’ubuzima.
Biravugwa ko nyina w’uyu mwana bise Benedicte ari we wabanje kwandura Ebola ndetse igahita imuhitana arimo kubyara uyu mwana.
Uyu mugore ngo akaba yaragaragaje ibimenyetso by’uko yanduye nyuma y’iminsi mikeya amara ibyumweru bitanu bamuvura umunota ku wundi kugirango akomeze kuba ari muzima.
Se wa Benedicte na nyirasenge nibo bamutahanye kuwa gatatu ushize.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima akaba yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko se w’uyu mwana witwa Thomas yari yishimye cyane kuko ari nawe mwana we w’imfura.
Iyo ufashwe na Ebola uba ufite amahirwe makeya cyane yo kuba wakira. Irangwa no kugira umuriro ukabije, gucibwamo, kuva amaraso imbere n’inyuma mu mubiri n’ibindi.
Igice cy’abamaze kwandura iyi ndwara barapfuye kandi ngo abana ni gacye bakira.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Kuva iyi ndwara yaduka muri Congo abana 27 nibo bamaze kwandura bataruzuza umwaka, abagera kuri 21 muri bo barapfuye. Abana bakiri bato nka Benedicte ngo akaba ari gacye cyane bakira.
Benedicte yavutse ku itariki 31 Ukwakira 2018 ahita ajya kuvurirwa mu kigo kivura Ebola muri Beni, umujyi wugarijwe bikomeye n’iki cyorezo muri Congo. Niwe wa mwana muto cyane kurusha abandi abaganga n’abakorerabushake babashije kwitaho agakira.
Kuri ubu uuyu mwana bakaba baramwise akabyiniriro ka “Igitangaza cya Beni”


