Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Simon Bikindi, wabarizwaga muri Benin kuva mu 2012 akaba ari naho yarangirije igifungo cy’ imyaka 15 y’igifungo kubera uruhare rwe mu gukangurira abantu ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yamaze kuva mu Isi y’abazima, aho amakuru agera kuri Bwiza avuga ko yitabye Imana azize indwara ya Diabète yari amaze iminsi arwaye.

Simon Bikindi waririmbye indirimbo zirimo nka Nanga Abahutu n’izindi zashishikarizaga Abahutu kwanga Abatutsi no kubikiza, yavukiye mu cyahoze ari Komini Rwerere, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu 1954 aza kuva mu Rwanda ahunze mu 1994 u Rwanda rumaze kubohozwa na RPF Inkotanyi.

YouTube player

Yaje gufatirwa mu Buholandi mu mujyi wa Leiden mu 2001 akurikiranweho uuruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yoherezwa mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda I Arusha mu 2002.

Mu 2006 nibwo uruubanza rwe rrwatangiye kuburanishwa, maze mu 2008 akatirwa igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukangurira abantu ubwicanyi.

Iki cyemezo cy’urukiko yaracyijuririye, maze mu 2010 urukiko rw’ubujurire narwo rushimangira igihano yahawe.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Mu mwaka wa 2012 Bikindi yoherejwe muri gereza yo muri Benin arangije igihano cye aba ariho akomeza gutura, aho yari asigaye aba mu bworozi bw’inkoko n’ubuhinzi.

Bikindi yari umuhanzi ukunzwe ufatwa nk’inararibonye y’umuhanzi nyarwanda aho yaririmbaga mu njyana za kinyarwanda yifashishije ibikoresho gakondo ariko ngo ntiyakozwaga imbyino yitwa Umushayayo kuko yayitiriraga Abatutsi ahubwo akimakaza imbyino z’Ikinimba kuko ngo zari zibereye Abahutu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *