Perezida wa Centrafrica, Faustin-Archange Touadera yirukanye ku mirimo ye uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu 2016, Charles-Armel Doubane, amusimbuza umugore witwa Sylvie Baà¯po-Temon, wari umusesenguzi mu bijyanye n’imari.
Ni iteka rya perezida ryatangajwe kuwa Gatanu ninjoro ryarangije imirimo ya Charles-Armel Doubane wigeze no kuba minisitiri w’uburezi kuva mu 2006 kugeza mu 2008, ndetse agahagararira igihugu cye muri Loni kuva mu 2011 kugeza mu 2013.
Umuvugizi wa Perezidansi ya Centrafrica, Ange-Maxime Kazagui, yemereye aya makuru AFP mu gitondo cyo kuwa Gatandatu, avuga ko ari umwuka mushya Perezida ashaka kuzana muri dipolomasi.
Biravugwa ko Doubane wari ushyigikiye cyane u Bufaransa kurusha u Burusiya muri Centrafrica, atitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60, igihugu cye cyahoze gikolonijwe n’u Bufaransa, kimaze kibonye ubwigenge .
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ibi ngo akaba yarabikoze mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bwa cardinal Dieudonne Nzapalainga, Musenyeri mukuru wa Bangui, wari wasabye ko ibirori by’uyu mwaka bitakorwa mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane hafi 100 zishwe kuwa 15 Ugushyingo n’agatsiko kitwaje ibirwanisho ahitwa Alindao. Ibi ngo bikaba bitarashimishije Perezida Touadera nk’uko Jeune Afrique ivuga.
Umwe mu begereye minisiteri y’ububanyi n’amahanga akaba yemeza ko mu by’ukuri, Perezida yasinye kumuhagarika ku mirimo ye kuri iyo tariki ya 01 Ukuboza.
Umunsi umwe nyuma y’iyi tariki hizihizwaga umunsi w’ubwigenge, urubyiruko rubarirwa muri 30 rwazindukiye ku biro bya minisiteri y’ububanyi n’amahanga I Bangui rusaba uyu mu minisitiri kwegura ku mirimo ye. Bikavugwa ko urwo rubyiruko rwari rwishyuwe n’ishyaka rishya rya perezida ryitwa Mouvement Coeurs Unis (MCU).


