Ubwoba ni bwose ku Barundi baturiye umupaka w’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza muri iki gihe, bamwe mu baturage b’Abarundi baturiye umupaka ugabanya ibi bihugu byombi, bavuga ko bahorana ubwoba.

Abaturage bo muri Komini Kabarore, mu Ntara ya Kayanza ikora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, batangaza ko buri gihe bahorana ubwoba, bakeka ko bagirirwa nabi.

Uyu yagize ati “Cyane cyane ko turi hafi y’u Rwanda, twifuza y’uko abasirikare aribo batuba hafi kuko nibo bafite ibirwanisho, n’ubwo dutuye ku mupaka nta kintu dufite cyaturwanirira umwanya baba baje kudutera cyangwa baje kudushimuta,…”.

Aba baturage bavuga ko umubano mubi hagati y’ibihugu byombi wabagizeho ingaruka mu gihe ngo mbere banahanaga abageni ku mpande zombi.

Umwe mu babyeyi, utuye muri Komini ya Busiga, Intara ya Ngozi, ahazwi nka Kanyaru y’Epfo ahari hasanzwe hari urubibi ruzwi n’amategeko avuga ko ubu urujya n’uruza rw’abahakoreshaga rusa n’urwahagaze.

Yagize ati “Ibihe birahinduka, babujije ababo natwe duhita twanga kujyayo,…”.

Bamwe bavuga ko bafite imiryango mu Rwanda, ariko bakaba batabasha kuyisura “Mfiteyo masenge, yari mushiki wa papa n’ubu sinzi iyo ari niba yarimutse ntabyo nzi”.

Bakomeza bavuga ko umupaka ufunze, ko bitaborohera kuba bagera mu Rwanda, ati “umupaka urafunze,  bavuguruye nyine bakagira imigenderanire nagenda,…”.

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu mwaka wa 2015, ubwo mu Burundi hatangiraga imvururu zavutse ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamaza kuri manda ya Gatatu.

U Burundi bwagiye bushinja u Rwanda kuba inyuma y’ababuhungabanyiriza umutekano, ubuyobozi bw’u Rwanda rukabihakana bwivuye inyuma, aho abayobozi batandukanye bagiye batangaza ko nta nyungu n’imwe rwakura mu guhungabanya umutekano w’abaturanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *