Dr. Rudasingwa avuga ko Museveni adaha agaciro uruhare  CNDD-FDD  yagize mu kuzahura u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda uba mu buhungiro, Dr Theogene Rudasingwa avuga ko ibaruwa Perezida Museveni yandikiye mugenzi we, Pierre Nkurunziza itagaragaza uruhare rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD  mu kuba ryarabashije gutuma habaho ibiganiro byatumye u Burundi bwongera gutekana.

Mu ibaruwa ndende  Bwiza.Com yateyeho  akajisho,  Dr. Rudasingwa yatangiye anenga Perezida Museveni kuba  ibikubiye  mabaruwa yagiye yohererezanya  na mugenzi we Nkurunziza byagiye bijya ku karubanda mu buryo buciriritse.

Rudasingwa avuga kuba bidahwitse kuba Museveni mu  ibaruwa ye yo kuwa 8 Ukuboza 2018 yandikiye Nkurunziza atagaruka  ku ruhare rwa CNDD-FDD mu gushyira igitutu kuri Leta ya Buyoya kugira ngo yemere imishyikirano ari nayo yavuyemo amasezerano ya Arusha.

Ati “ (…) Sibyo  kudaha agaciro uruhare rwa CNDD-FDD no guhangana kw’Abahutu muri rusange kugira ngo batume Leta ya Buyoya  ijya ku meza y’ibiganiro. Ntibigeze bafata Bujumbura, byakumvikana bitewe n’uburyo wumva igisirikare mu mpinduramatwara (…)”

Asa n’usubiza ku kuba Museveni yarandikiye Nkurunziza amwibutsa ko akwiye  gushyikirana n’abashatse kumuhirika ku butegetsi kuko ngo na we atigeze arwana ngo afate igihugu cy’Uburundi, Rudasingwa yagize ati “ Mu mateka,  impinduramatwara zose ntizitangwa  n’insinzi inyuze mu ntambara.  Nanone kandi insinzi inyuze mu ntambara si ihame ko itanga demukarasi n’umutekano urambye (…)”

Capture 13
Igice kimwe cy’ibaruwa ya Dr. Rudasingwa yandikiye Perezida Museveni

Uyu mugabo avuga ko yatangajwe n’uburyo  Museveni  yirengagije nkana ibintu bibiri by’ingenzi muri politiki y’igihugu cy’u Burundi.

Ati “ Natunguwe n’uburyo mu busesenguzi bwawe wirengagije ibintu bibiri by’ingenzi  byagize uruhare mu mateka ya vuba aha y’u Burundi. Jenoside ya mbere yakorewe abahutu mu 1972, icya kabiri ni iyicwa Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere w’umuhutu wari utowe mu buryo bwa demokarasi  mu 1993. Ibi byose byakozwe n’Abatutsi bari mu butegetsi.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Muri iyi baruwa ndende yo kuwa 14 Ukuboza uyu mwaka  kandi Rudasingwa yemeranya na Perezida Museveni ku ngingo yo kuba u Burundi bufite ikibazo cy’ingutu cyamaze igihe aho (mu magamabo ye), ubutegetsi bwihariwe n’Abatutsi.

Dr. Theogene Rudasingwa ni umwe mu bashinze ishyaka rirwanya Leta y’ u Rwanda ari ryo Rwanda National Congress (RNC). Yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda ari ryo Rwanda Patriotic Front (FPR) anaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1996 kugeza mu 1999.

Uyu mugabo wakoze no muri Perezidansi y’u Rwanda  aba mu  buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2004.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *