IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza arasaba itsinda ry’abapolisi 280 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika, kuzarangwa no kubaha abaturage bazaba bagiye kubungabungira umutekano.

Ni impanuro yabahaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018, ku kicaro cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali. Ni itsinda ry’abapolisi 280 bahawe impanuro mbere yo kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrika, abibutsa gukora akazi neza bahesha ishema igihugu cyabo nk’i ndangagaciro igomba kubaranga.

k4
Abapolisi bandika impanuro bahabwaga n’umuyobozi wabo, IGP Dan Munyuza

IGP Dan Munyuza yabibukije ko bagomba gukora akazi kinyamwuga, bakarangwa n’ikinyabupfura, gukorera hamwe no kubaha abayobozi babo nk’uko bisanzwe ari indangaciro ya Polisi y’u Rwanda by’umwihariko bakubaha abaturage bazaba basanze ndetse n’umuco wabo.

Aba bapolisi 280 bagiye gusimbura bagenzi babo basanzwe bari muri Centrafrika, bakaba bari mu matsinda abiri. Rimwe rishinzwe kubungabunga umutekano mu buryo bwo gucunga ibigo, ibikoresho no gufasha Polisi ya Centrafrika mu kazi kayo gahoraho, mu gihe irindi tsinda ryo rishinzwe kurinda abayobozi gusa.

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi basaga igihumbi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

k1k3

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *