Igihugu cya Nigeria gikomeje gushinja imiryango mpuzamahanga itandukanye gushyigikira no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram umaze igihe ukora ibikorwa by’iterabwoba bitandukanye muri iki gihugu ndetse no mu biihugu by’ibituranyi nka Cameroun na Niger.
Kuri iyi nshuro, iki gihugu cya Nigeria gihangayikishijwe n’ibikorwa by’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’umuvugizi wa Perezida Mahammadu Buhari.
Ibi bikaba bije nyuma y’iminsi itari myinshi leta ya Nigeria ihagaritse by’igihe gito ibikorwa by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ushinjwa guha imyitozo y’ubutasi abashinzwe ubutasi muri Boko Haram.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika iravuga ko igihugu cya Nigeria kuva kera cyahoze kivovotera imiryaango mpuzamahanga ikorera muri iki gihugu, kivuga ko iyo miryango igishinja guhungabanya uburenganzira bwa muntu no gukora ibyaha byo mu ntambara mu rugamba rwo guhangana na Boko Haram.
Kuwa Gatanu ushize, igisirikare cya Nigeria cyabujije UNICEF gukorera muri iki giihugu kubera ko ifasha intasi zishyigikiye Boko Haram.


