Rwamagana: Umupfakazi warokotse Jenoside aratakambira ubuyobozi kubera inzu yenda kumugwaho

Sangiza iyi nkuru

Mukakabera Stephanie ni umupfakazi warokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 utuye mu Mudugudu wa Kagerero mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro utakambira ubuyobozi abusaba kumufasha akubakirwa agasanirwa inzu yubakiwe yenda kumugwira.

Mukakabera abana n’abana be 2 barimo umukobwa we ufite ubumuga nawe ufite abana batatu bose babana na nyirakuru mu nzu yenda kugwa.

Inzu babamo yayubakiwe n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu FARG mu mwaka w’ 2000 ,ariko bitewe n’uburyo inzu bubakiwe zubatswe nabi zarasenyutse ariko bagenzi be babashije gusana inzu zabo.

w4

Aganira na Bwiza.com, uyu mupfakazi yavuze ko hatagize igikorwa ngo yubakirwe cyangwa basane inzu ye yenda kumugwira ubuzima bwabo bwajya mu kaga.

Yagize ati: “ Ndi umukene kugirango mbone ibintunga n’abana banjye ndetse n’abana b’umukobwa wanjye nawe urwaye ngomba kujya gushakisha mbega ubuzima bwacu uko tubayeho ntakigenda ,gusa ikibazo mfite gikomeye ni iyi nzu mubona kuko iyo imvura iguye ninjoro tuba dufite ubwoba ko iributugwire ariko ku bubasha bw’Imana tukabona burakeye ,ariko niyo iguye ku manywa nabwo tuba dufite ubwoba bwinshi kuko dusa nababa hanze icyo nsaba nuko abayobozi bamfasha ,kuko uko ubibona abandi twubakiwe mu gihe kimwe bo bavugururiwe n’abana babo bafite ubushobozi mu gihe njyewe ntawe mfite ugomba kumfasha .”

Abaturage baturanye nawe barasaba ubuyobozi gufasha umuturanyi wabo akubakirwa cyangwa inzu ye igasanwa kuko bidakozwe ishobora ku mugwira .

w3

Umwe mu baturage utuye mu mudugudu wa Kagerero yabwiye Bwiza.com ko bahangayikishijwe n’inzu Mukakabera abamo yenda kugwa.

Yagize ati: “ Birababaza kuba umuntu w’umupfakazi adafashwa twese tubizi ko ntabushobozi batamufashije imvura yo mu kwa kane igwa ari nyinshi ishobora kuzamusenyera kandi nawe ubwe twibaza uko byagenda kuko nta gihe ikibazo cye kitavuzwe ariko bagahora bavuga ngo ari ku rutonde rw’abazafashwa ariko ntibikorwe ,ubuyobozi bukwiye gushaka uko bumufasha byaba ngombwa natwe abaturage twashyiraho umuganda wo kumufasha gusa ubona ko ibikenewe gukora ari byinshi kuko yarangiritse cyane hakenewe ibikoresho amabati na Sima  kuburyo hakenewe inkunga y’ubuyobozi .”

Ku murongo wa telephone twagerageje kuvugana na Hanyurwimfura Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro avuga ko ari ahantu adashobora kutuvugisha atwemerera ko aza kutuvugisha ariko twongeye kumuhamagara nyuma y’amasaha 2 n’igice telefoni ntiyayitaba .

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *