Nyuma y’ifatwa rya LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, Lt-Col. Abega, bitangazwa ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’abandi bayobozi batandukanye barimo abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.
Aba bayobozi muri FDLR bafashwe n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, i Bunagana, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye muri Uganda guhura n’abandi bayobozi, ngo bategura ibitero.
Ikinyamakuru Jeunne Afrique gitangaza ko umwe mu basirikare bakomeye ba FARDC wagihaye amakuru, yemeza ko aba bayobozi babiri muri FDLR bafashwe bavuye i Kampala muri Uganda, ubu bakaba baroherejwe i Kinshasa aho bagomba kugezwa mu rukiko ku byaha bashinjwa.
Yagize ati “Ibisobanuro byabo bigaragaza ko urugendo rwabo i Kampala rwari rufite intego nyinshi zibangamira ubutegetsi bwa Kigali kandi ihuzabikorwa ryabo ryakorerwaga aharimo n’i Kampala.”
Arakomeza, ati “Aba bakada umuntu atapfa gusuzugura ba FDLR bahuye n’abayobozi bakomeye b’i Kimpala, ndetse n’abandi bantu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda hategurwa ibitero byinshi”.
Nyuma yo kujyanwa i Kinshasa, Bazeye na Lt-Col.Abega bategereje kugezwa mu rukiko bashinjwa ibyaha birimo guhutaza uburenganzira bwa muntu muri Congo ndetse no gutunga mu buryo butemewe amakarita y’itora agenewe abaturage ba Congo.
Aba bayobozi muri FDLR bafashwe nyuma y’iminsi mike mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Akarere ka Rubavu, mu murenge wa Busasamana, hagabwe igitero n’izi nyeshyamba.
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 14 Ukuboza 2018, cyakurikiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, Perezida Kagame yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda baguye muri icyo gitero cy’i Rubavu n’icyenda ba FDLR.
Yagize ati “Nibyo koko mu minsi ishize umutwe waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wegereye umupaka wacu hari hafi y’umupaka… bari abarwanyi bacye. Ndatekereza ko abasirikare babiri cyangwa batatu bishwe. Turacyakusanya amakuru ajyanye n’aho bari baturutse, ubufasha bafite n’ibindi. Ikindi bamwe muri bo barapfuye, abandi bahungishwa na bagenzi babo”.
Perezida Kagame yavuze ko FDLR ifite abayiri inyuma barimo n’abayobozi mu bihugu by’ibituranyi, ati “FDLR ikorana na RNC na bamwe mu baturanyi bacu, hari n’indi mitwe ifite amazina atandukanye, tuzabyitaho, amazina na buri kimwe cyose”.
Inyeshyamba za FDLR zigizwe na bamwe bashinjwa guhunga bamaze kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, imyaka 24 ikaba ishize ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


