Nta kirego na kimwe mu bishinjwa Gen Kayihura cyavanweho – Urukiko

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda cyashimangiye ko ibirego bishinjwa uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura bigihari y’aho uyu arekuwe by’agateganyo muri Kanama aakaba akurikiranweho ibyaha bibiri; byo kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare no kugira uruhare mu ishimuta no gusubiza iwabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko Abanyarwanda n’Abagande bava muri Uganda hagati ya 2012 na 2016. Amakuru yaturukaga mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Makindye kuri uyu wa Kane avuga ko nta kirego na kimwe mu bishinjwa Kayihura cyavanweho.

Mu minsi ishize nibwo mu itangazamakuru humvikanye ko ibirego Kayihura akurikiranweho byavanweho ndetse ko hari kwitegurwa ibirori byo kwishimira ko byavanweho biri gutegurwa.

Nyamara ariko kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ukuboza nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga, Maj. John Bizimana, umwanditsi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, yavuze ko nabo bumvise izo mpuha mu itangazamakuru ariko avuga ko ubushinjacyaha ntacyo buzi kuri icyo gitekerezo cyangwa icyemezo cyo guhagarika ibirego biregwa Gen Kayihura.

Yakomeje agira ati: “Icyo nzi n’uko yasabye igihe cyo kwivuza ngo azabe ameze neza mu rubanza.”

Yongeyeho ko kuri ubu urukiko rwa gisirikare rwabaye rufunze imiryango muri ibi bihe by’iminsi mikuru ariko gahunda yo kugaruka mu rukiko kwa Kayihura izategurwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *