Icyamamare ku Isi, Kanye West n’umugore we, Kim Kardashian, biteguye kwakira umwana wabo wa kane, nyuma yo guhuza intanga zabo bombi zigashyirwa mu wundi mugore akabatwitira (Surrogate).
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, ngo aya makuru yatangajwe n’umwe mu nshuti z’uyu muryango, by’umwihariko uwafashe ikiraka cyo kubatwitira akaba atatangajwe, ariko ngo akazabyara uyu mwana wabo wa Kane muri Gicurasi uyu mwaka.
Nk’uko bitangazwa na Magazine ‘Us Weekly ‘ ngo ku ruhande rwa Kanye West na Kim, nta cyo bari babitangazaho mu gihe hari bamwe mu bafana babo bagiye bababaza kuri iyi nkuru babicishije ku mbuga nkoranyambaga.
Umwana wa Gatatu wa Kanye West na Kim Kardashian yavutse kuri ubu buryo bwo gutwitirwa muri Mutarama 2018, uyu muryango ukaba wari usanzwe ufite abandi bana babiri, aribo North w’imyaka itanu na Saint w’itatu.
Batangiye gushaka uzajya abatwitira nyuma yaho muganga atangarije Kim ko mu gihe cyose yaba yongeye gutwita, ubuzima bwe bwaba buri mu kaga, nyuma yo kubyara kabiri.
Us Weekly gitangaza ko uyu muryango wateguye gahunda yo kubyara umwana wa kane mu mezi atandatu ashinze, ubwo ubuzima bwa West butari bwifashe neza, aho yari afite ikibazo cyo mu mutwe.
Uwahaye amakuru iki kinyamakuru, yagize ati “Kim yifuzaga kubyara vuba nyuma y’ivuka rya Chicago, ariko uwo mushinga awushyira ahabona Kanye West afite iki kibazo cy’uburwayi”.
Yakomeje agira ati “Kanye West arakomeye, afite ubuzima bwiza, arishimye kandi nta kibazo na kimwe afite. Bombi bishimiye uyu muziranenge biteguye kwakira”.
Umuraperi Kanye West w’imyaka 41 y’amavuko, yashakanye mu 2014 n’umunyamideli, Kim Kardashin, ubu bakaba bafite abana batatu.



