Uwahoze ari umugore wa Katawuti Ndikumana ari we Irene Uwoya uzwi nka Oprah avuga ko nyuma yo gutandkana n’uwo bari baherutse gushyingiranwa ashobora gushyingirwa bya nyabyo cyangwa akica.
Uyu mugore yatandukanye n’umuhanzi Dogo Janja bari bashakanye mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.
Oprah avuga ko amaze kurambirwa kuba mu rukundo rutagira intego. Yemeza ko agiye gufata icyemezo cyo gushaka umugabo babana bya nyabyo cyangwa se akica kuko ngo yaba abuze byose.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Oprah yagize ati “ Ninkundana n’umuntu mu minsi izaza bigomba kuvamo ugushyingirwa cyangwa se ubwicanyi bwanjye bwa mbere kuko ndananiwe.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Oprah ni ikimenyabose mu ruganda rwa filimi muri Tanzaniya. Azwiho gukururura abagabo bitewe n’uko ateye.

Ku rundi ruhande, ibyo kubaka urugo rukaramba bisa nk’aho bitamuhiriye cyane ko yagiye atandukana n’abagabo bose bashakanye barimo Katawuti na Dogo Janja bari bamaranye igihe gito.



