Mwiseneza wasitaye ku ibuye i Rutsiro, yambaye ikamba i Kigali abantu bacurira

Sangiza iyi nkuru

Mwiseneza Josiane ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko.Apima ibiro 57 akaba afite uburebure bwa  metero na santimetero 70. Uyu mukobwa yavuzweho cyane bitewe no kwivugira ko yaje n’amaguru aturutse ku Nyundo kugera ahabereye igikorwa cyo gutoranya abazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, mu mujyi wa Rubavu ku Inzozi Beach Hotel afite igisebe ku ino rinini kubwo gusitara ku munsi wari wabanje.

Mwiseneza Josiane i Rubavu

Mu ijonjora ryabereye i Rubavu (Gisenyi,  Mwiseneza yahawe nimero imwe mu bakobwa 13 bagomba guhatanira kuzahagararira intara y’Iburengerazuba.

dsc 0165 1847061544967575
Ubwo Josiane Mwiseneza yatangaga ibyangombwa bimwemerera kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019

Uyu mukobwa watunguye benshi bitewe n’uburyo yari atandukanye n’abandi haba mu myambarire, no mu buryo atari yabanje kujya gukora imisatsi n’inzara nka bagenzi be.

Benshi bamutangariye bitewe n’uko atari afite ubusirimu bwinshi ugereranyije na bagenzi be baje guhatana ndetse urebye ku birenge bye ubona ko ino rye ry’igikumwe ryakomeretse kubera gutsitara. N’ubwo benshi bamubonye nk’aho atandukanye n’abandi, we yavuze ko yifitiye icyizere cyane ndetse yizeye gutsinda agahigika bagenzi be.

48df8f40 46b8 4fdd 95d3 2ad3638aa1df 2743091544967324
Mwiseneza yari yakomeretse ku ino rinini

Mwiseneza yabajijwe mu Kinyarwanda no mu cyongereza ndetse abasha guhabwa  yego n’abakemurampaka babiri  muri batatu bari bagize akanama nkemurampaka. Ibi byatumye yemererwa gukomeza bitewe n’uburyo yasubije neza ibibazo by’abakemurampaka.

Ubwo hatomborwaga numero izaranga buri umukobwa uri mu irushanwa, haba mu guseruka imbere ndetse no gutorwa n’abamushima, Mwiseneza yatomboye numero 30, abantu nabwo baratangara bati iriya numero ni nziza pe.

Mwiseneza yakomeje kwanikira abo bari bahanganye. Urugero rufatika ni nk’aho kuwa tariki 03/01/2019 , Miss Mwiseneza Josiane yari akomeje kwanikira bagenzi be, na likes zirenga 20,000 na comments zirenga 1600 kuri Instagram, naho kuri facebook akagira likes zisatira 4000, na comments zirenga 570.

Uwari amukurikiye yari Miss Mutoni Deborah ufite numero 17, akagira likes zirenga gato 16,000 kuri Instagram.

Mwiseneza Josiane yagiye mu mwiherero ‘ Boot Camp’ nta mananiza

Mbere yo kwerekeza mu mwiherero, habayeho umunsi udasanzwe wo gutangaza abakobwa 20 muri 37 bari bahagarariye intara. Abakobwa batoranyijwe hagendeye ku buryo bitwaye ni 19, aba  baje biyongera kuri Mwiseneza Josiane wakomeje bitewe n’uko yahize abandi mu itora ryo ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu munsi kandi byagaragaye ko abantu benshi bari bahanze amaso kubona Mwiseneza wari umaze iminsi avugwa cyane haba mu bitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi henshi.

Ntibyoroheye abakemurampaka kumvikana na Mwiseneza kubera amajwi y’abamushyigikiye

Mwiseneza yageze imbere y’akanama nkemurampaka kuri uyu wa Gatandatu, tariki 5 Mutarama 2019 ahagana saa tatu z’ijoro, yakirizwa urwamo rw’ibyishimo abantu bose barahaguruka ndetse batangira gufata amafoto n’amashusho arimo gutambuka no gusubiza.

Ni we mukobwa wagarijwe kugira abafana benshi kurusha abandi bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kuko umukobwa wa 29 akimara gutambuka, abantu benshi batangiye kumuvuga mu izina ubona bashishikajwe cyane no kumubona mu isura nshya muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Urusaku rw’abakunzi ba Mwiseneza rwajegeje ahabereye irushanwa runatuma abagize akanama nkemurampaka basaba abantu gutuza hakumvwa ibisubizo bye.

Benshi baraha Mwiseneza amahirwe yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019

Nyuma yo kumenyekena ko Mwiseneza ari we wa mbere wemerewe kujya mu mwiherero, abatari bake binyuze ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga ko uyu mukobwa akwiye guhabwa iri kamba.

Ibi babishingira ahanini ku kuba ngo ibigenderwaho abyujuje. Abanyepolitiki nabo ntibatanzwe kugaragaza ko uyu mukobwa ufite umushinga wo kurwanya imirire mibi no kugwingira, ari umushinga mwiza cyane ko ari ikibazo cyazahaje abatari bake muri uru Rwanda.

Ku rundi ruhande, hari abadakozwa ko Mwiseneza yahabwa iri kamba bavuga ko ingingo y’ubwiza igenderwaho kuri uyu mukobwa ikemangwa ndetse bakemeza ko haba harimo agahararo gatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga.

Muri uyu mwiherero uzatangira ku wa 13 Mutarama 2019, hazajya habaho guhatana haba mu bijyanye na siporo, kugaragaza impano, ubwiza bufite intego n’ibindi bazahabwa n’akanama nkemurampaka. Hazanitabwa ku itora ryo kuri internet, ndetse abahatana bazaba bashobora kuvuganira mugenzi wabo.

Biteganyijwe ko Miss Rwanda 2019 azamenyekana ku wa 26 Mutarama, mu birori bizabera muri Intare Conference Arena.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *