Urukiko Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa 15 Mutarama 2019 rwagize umwere uwahoze ari Perezida wa Ivory Coast, Laurent Bagbo rumuhanaguraho ibyaha by’ibasiye inyoko muntu byose byabayeho nyuma y’amatora.
ICC nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa bitangaza, umucamanza yategetso ko uyu mugabo yafungurwa byihuse ndetse n’umuntu we wa hafi, Charles Ble Goude.
Aba bombi bahise bahoberana ari nako ikivunge cy’abandi bantu bari bitabiriye urubanza bakoma mu mashyi.
Umucamanza Cuno Turfusser yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho ubushinjacyaha bunaniwe gutanga ibimenyetso simusiga bihamya Gbagbo ibyaha ashinjwa.
Ati “ Benshi mu bagize akanama bemeje ko ubushinjacyaha bwananiwe gutanga ibimenyetso bya nyabyo byujuje ibisabwa.”
Umucamanza yavuze ko nta gihamya igaragaza ko Gbagbo na Goude bari bafite mugambi uhuriweho wo guteza akaduruvayo nyuma y’amatora.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu mucamanza yahise atangaza ko aba bombi bakwiye guhita bafungurwa nta mananiza.
Laurent Gbagbo n’inkoramutima ye Charles Ble Goude barekuwe nyuma yo kugirwa abere ku byaha byibasiye inyoko muntu nyuma y’amatora bigahitana abantu bagera ku bihumbi bitatu.
Biteganyijwe ko aba bagabo bombi badahita bafungurwa kugira ngo hategerezwe uko ubushinjacyaha buri bwakire iki cyemezo.


