Nkumbuye igitaramo mu rw'imisozi 1000

Sangiza iyi nkuru

Ku isabato ishize nagize ntya nanjye numva nkeneye gusohoka kugira ngo nimare stress z’icyumweru cyose nari mazemo nkubita hirya no hino ngo mbone icyo ngaburira cyangwa iby’ubwenge mpa abakunzi ba bwiza.com, Bene wacu b’abahirika ntimunyumve nabi kuko mvuze isabato mutagira ngo narayikandagiye, Oya pe ahubwo hari ku mugoroba isabato ikuze.

Nuko ndakuzamukira nihuta ngo mfate umwanya mwiza w’imbere dore ko ungusha neza cyane ngakurikira nta na kimwe kincitse. Ni nako byangendekeye kuko iyo ngiye ahantu nkaho ndataha uko nagiyeyo ahubwo hanyungura ubwenge.

Muraje rero ngo ngira amatiku ariko ukuri guca mu ziko ntigushye, muzageraho mu menyere, Ndakuzamukiye rero meze nk’uwuzuye umwuka kuko nagiye mu gitaramo ngikumbuye.

Nzamuka mvugiriza, bamwe twahuraga bibaza aho uwo mushumba aturutse uvugiriza mu muhanda Nyamara nari mu bihe byiza kuko niririmbiraga akaririmbo ka kera kagira gati: kibonge ca nini vijana waliingia musituni mama! Nuko ngeze imbere gato abashinzwe umutekano barampagarika bati urava he uragana he? Uri nde? Nti ndi umuhungu ndi umuzira guhunga nishe Rwabidede mu nka za Bidereri ibitugu ndabitigisa imyambi ndayisukiranya! Ngiye mu gitaramo imbere aha kurara inkera hamwe n’abandi bagabo, imfura z’u Rwanda.

Mbone abasore baranyitegereje bagira ngo ndi ikizongwe hafi kunjomba rungo cyangwa mukongoto. Mbona barandembuje nko kumbwira ngo komeza.

Aho mu gitaramo rero twarataramye turabyina turivuga karahava. Gusa nubwo nari natwawe nkaho nari mu gisirimba nakurikiraga akantu kukandi mvuga nti sinjye urota ntashye ngo ibaba ryanjye ndikirigite nivugire iby’ubwenge.

Ngiye kumva numva bashyizemo indirimbo ” njye ndagukunda ni impamo, ndakurikiiira numva bageze ahantu basa  n’abaririmba ibishegu, birancanga mba mvuye muri mood nubwo nabonaga abenshi batwawe bishimye”  bakurikizaho indi ntibuka neza ariko bavugagamo rwagihuta cyangwa cyagihuta, kubera amateka y’ubuhunzi ikinyarwanda cyanjye ari gike mbaza umusaza twari kumbwe ambwiye icyo kintu icyaricyo mpita ngwa mu kantu ndumirwa.

Ndavuga nti ese iyi koko…? Binyibutsa umukobwa uherutse kwamburwa ubutore azira ibimeze nkibyo hanyuma ndavuga nti Bamporiki aracyafite akazi ariko nanone ndavuga nti harya iki cyemezo gikwiriye abahanzi bose bakikira umuco nyarwanda bakaririmba ibishegu cyangwa ibishitani nk’uko bamwe babyita?

Nkomeza kwibaza nti ese minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo yaba yo ibibona cyangwa ibibona kuri bamwe? Nigeze kugira igitekerezo ntanga ku buhanzi n’umuco ariko uwari kunsubiza yarinze avaho ntacyo ambwiye. Yabaye uriho ubu yanyumvaga namubwira byinshi ntiriwe mbyandika nk’uku.

Nuko mbihirizwa gutyo ntaha nakomererse nibaza niba abashinzwe gusuzuma ibihangano mu rw’imisozi 1000 baba babikora bashishoje batabogamye. Bamwe bakaba bafatirwa ibyemezo bikakaye abandi shwi da! Natashye igitaramo kitarangiye nubwo nifuzaga kurara inkera nsiga abakomeye barimo bikatira umuziki ngo ” Rwanda itajengwa na nani wa Vijana…”

Nubwo yo ntacyo yarintwaye nuko ntambika ibirenge nerekeza iya Karuruma iwacu nicuza icyari cyahanjyanye. Ndavuga nti sha nzabibwira Nyirasafari tu!!!!!

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *