Gen Kale Kayihura mu gihe cya noheli yinjiye bitunguranye mu rugo rwa Perezida Museveni ruri Rwakitura mu Karere ka Kiruhura kandi atari ku rutonde rw’abashyitsi bari bateganyijwe.
Abantu ba hafi nk’uko ikinyamakuru Spyreports kibitangaza, Gen Kayihura yagaragaye ku irembo rya Perezida Museveni bitunguranye ndetse abari aho bagategekwa kumureka agahura na Perezida Museveni .
Iyi nkuru ivuga ko Gen Kayihura yasabaga Perezida Museveni kumuhindurira umwanya w’akazi (deployment). Ibiganiro hagati y’aba bombi byamaze amasaha abiri mu muhezo.
Uyu mujenerali w’inyenyeri enye yatanze ubu busabe nyuma y’aho abasirikare basaga 165 bahawe akazi ko gucunga buri gikorwa cye haba mu rugo rwe ruri Muyenga mu Mujyi wa Kampala n’ururi mu Karere ka Kisoro.
Gen Kayihura ni inshuro ya mbere ahuye na Perezida Museveni kuva yakwirukanwa ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda muri Mata 2018.
Uyu mugabo yifuje kenshi guhura na Perezida Museveni ntibyamukundira. Bivugwa ko uku guhura kwagizwemo uruhare na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Dr Ruhakana Rugunda.
Abaganiriye na Spyreports bavuga ko Gen Kayihura yasabye imbabazi ku bw’amakosa yakoze ubwo yari umuyobozi wa Polisi ya Uganda.
Ibiro by’umukuru w’igihugu bitangaza ko Museveni yasubije Gen Kayihura ko azamusubiza nyuma yo kungurana ibitekerezo n’Inama ya Gisirikare kandi ko azamumenyesha vuba.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Akimara guhura na Perezida Museveni, Gen Kayihura yahise yerekeza aho afite ifamu (farm) ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yirukanye Gen Kale Kayihura ku mwanya w’Umuyobozi w’Igipolisi cya Uganda muri Mata 2018.
Yaje gutabwa muri yombi kuwa 13 Kamena nyuma agashyikirizwa urukiko rwa Gisirikare Makindye mu Mujyi wa Kampala ahoy amaze iminsi 76 afunze.
Uyu mugabo ashinjwa kugira uruhare mu gufasha, gutegura no gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda bakagarurwa mu Rwanda ku ngufu hagati ya 2012 na 2016.
Uyu mujenerali w’Umufumbira kandi ashinjwa kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare ariko ibi byaha byose arabihakana.


