Mu gihe leta y’u Rwanda ivuga ko yashyizeho gahunda y’uburezi bw’ibanze kuri bose ku buntu, hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara abana bata amashuri bavuga ko babuze amafaranga y’ikiguzi cy’uburezi. Perezida Kagame avuga ko ahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bata ishuri bityo akaba avuga ko ababigiramo uruhare bose bazahanwa.
Abana baganiriye n’Ijwi ry’Amerika ni abakora imirimo ivunanye yo gusoroma ibyayi mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru. Bavuze ko baretse amashuri kubera ikibazo cy’ubukene mu miryango yabo.

Bamwe mu bana baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko babuze amafaranga yo kwishyura ishuri bari basabwe kubera ubukene buri mu ngo, bahitamo kujya gushaka imirimo mu mirima y’icyayi.
Abandi banyeshuri baganiriye na Bwiza.com mu minsi yashize bavuze ko ibikoresho basabwa ku ishuri bihenze biri mu bituma bareka ishuri bakajya gushaka imibereho.
Bamwe mu babyeyi nabo baganiriye na Bwiza.com bavuga ko bitangaje kuba gahunda y’uburezi kuri bose ivuga ko umwana agomba kwigira ubuntu kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye.
Ariko ngo mu mashuri ya maternelle bishyura ibihumbi bitanu bibona umugabo bigasiba undi, naho mu mashuri abanza naho ayo bishyura ngo arenze ayo bishyuraga mbere y’uko gahunda yo kwigira ubuntu igiriyeho.
Mu yisumbuye udafite agahimbazamusyi ka mwarimu, amafaranga y’ifunguro ku ishuri ay’intebe n’ibindi bitandukanye ngo ntiwaryiga.
Ngo igitangaje ngo n’uko izo nzego zose z’abanyeshuri iyo zitagaragaje bordereaux zishyuriyeho zitemererwa kwiga nk’uko aba babyeyi babivuze.
Imibare iherutse gutangazwa na minisiteri y’uburezi yo mu 2014 yagaragazaga ko abanyeshyuri bangana na 12,4% bata amashuli mu cyiciro cy’amashuli abanza. Naho abangana na 14,7% na bo bata amashuri mu cyiciro cy’amashuli yisumbuye.
Mu rugendo aherutsemo mu turere twa Gakenke na Rubavu, Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo yibaza impamvu ituma abana bata ishuri.
Minisitiri w’uburezi ndetse na bamwe mu bayobozi b’amashuri babwiye Perezida Kagame ko minisiteri y’uburezi hamwe na bamwe mu bayobozi bagize uburangare bwatumye abana bata ishuri.
Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias yemera ko nta gitsure gikaze Minisiteri yashyizeho kugira ngo abana bataye ishuri barigarukemo. Gusa yemeye ko we n’abayobozi batandukanye bagiye gufata iya mbere bakagarura abana mu ishuri.
Mu ijambo yavugiye I Rubavu ku munsi w’ejo kuwa gatandatu, Perezida Kagame yavuze ko ababyeyi bohereza abana babo mu mirimo itabakwiye, abarezi n’abandi bayobozi batagira icyo bakora ngo abana bataye ishuri barigarukemo bose bazabihanirwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


