Amanyanga n’ubutiriganya bikomeje kwimakazwa muri MISS COGEBANQUE 2019

Sangiza iyi nkuru

Kuva amarushanwa yo gutora uzaba Miss Cogebanque 2019 yatangira, hagiye havugwa byinshi bidakorwa mu mucyo, hagamijwe guhesha amahirwe bamwe no kuyaka abandi. Bamwe mu babikurikirana bakabyita gukabya gushingiye ku marangamutima y’abafana, mu gihe abandi bo babigaragazaga nk’ibifitiwe gihamya.

Muratwihanganira kubwo gukoresha inyito MISS COGEBANQUE mu cyimbo cya MISS RWANDA mumenyereye. Kanda HANO , kugira ngo usobanukirwe impamvu twabigenje dutyo.

Bakigera mu nkambi (Boot-Camp), abana b’abakobwa batswe telephone nk’uko bisanzwe bigenda, ubundi bahabwa amabwiriza y’ibizakurikizwa kugera ku munsi wa nyuma hatorwa Miss Rwanda 2019. Ariko Kugeza uyu munsi nabo batungurwa n’ibyo babona.

 

AMANYANGA 15 AMAZE GUKORWA KUVA IKI GIKORA CYATANGIRA

1) Mu ikubitiro ubwo batoranyaga abakobwa mu Ntara, abakobwa bakomoka mu cyaro ntibahawe umwanya n’ijambo, kuko batsikamiwe n’Abanyakigali baherekezaga itsinda ritoranya, cyangwa se bakaritanga aho ribatoranyiriza, bakitirirwa intara bamwe muri bo bari banakandagiyemo bwa mbere.

2) Hari abagiye batsindwa mu Ntara biyitiriye batazivukamo, bakongera kwakirwa mu zindi Ntara none. Iyo bitabamo ubutiriganya, ntabwo uwatsinze ahagarariye Intara y’Amajyepfo yahindukira akaza ahagarariye iy’Uburengerazuba nk’aho yo itagira abari bo kuyiserukira.

3) Hakomeje kubaho guhuzagurika cyane mu buyobozibwa Inspiration Back up itegura Miss Cogebanque, kuko amatariki n’amasaha batangarijeho ko amatora yo kuri SMS azatangira, ntibyubahirijwe , ahubwo byagiye bihinduka bya hato na hato, byimurwa inshuro ebyiri zose, n’aho bitangiriye habamo icyuho.

4) Mbere y’uko amatora nyirizina atangira, aboherezaga ubutumwa bugufi bwa SMS bakurikije amasaha n’amatariki yatangajwe n’urwego rubishinzwe, bagiye bakurwaho amafaranga kandi amajwi yabo ntabarwe.

5) Mu nkambi, amashusho yagiye ashyirwa ahagaragara na Miss Rwanda ku rubuga rwayo n’ayagiye ahabwa abanyamakuru muri rusange batayifotoreye, habayemo kwibanda cyane cyane kandi mu buryo bugaruka kenshi ku masura ya bamwe, mu gihe abandi babaga bahejwe, batagaragazwa, n’aho bashyizwe bikaba ibya Nyirarureshwa.

6) Abakemurampaka bahawe inshingano yo gutanga amanota ku bakobwa bagiye mu nkambi, ni abantu badafite ubumenyi n’ubunararibonye muri icyo gikorwa, batigeze banabihabwamo amahugurwa y’ibanze nibura (Basic Training).

7) Kuwa 20/01/2019, ubuyobozi bwa Miss Cogebanque bwatangarije Abanyarwanda ko igikorwa cyo kwirukana umukobwa wa mbere gitambutswa kiri kuba (Live) kuri TVR, ariko birangira bidakozwe, ahubwo bagaragariza abantu ibisa n’imyanzuro yafashwe. Kubigenza batya bifite icyibyihishe inyuma batashatse kugaragaza, ngo n’Abanyarwanda bihere amaso niba 13 bahize abandi mu mukoro-ngiro ari abashoboye koko.

8) Mu guhitamo batanu bagombaga gutambutswa n’amajwi y’abakunzi n’abafana babo, amajwi yacurikiranyijwe mu buryo budasobanutse, biba intandaro yo kwibaza niba hatazagera ubwo batazanayagenderaho, bagakoresha amarangamutima gusa, bikaviramo gusezerera uwatowe.

DORE UKO BYAGENZE:

  • Uwa 1 watangajwe ko yaheshejwe itike n’amajwi ni Mutoni OLIVER  (SMS 9.587 )
  • Uwa 2 waheshejwe itike n’amajwi ni PAMELLA Uwicyeza (SMS 12.467)
  • Uwa 3 waheshejwe itike n’amajwi ni Josiane MWISENEZA (SMS 35.114)
  • Uwa 4 waheshejwe itike n’amajwi ni Keza NISHA Bayera (SMS 14.527)
  • Uwa 5 waheshejwe itike n’amajwi ni Irène MUREBWAYIRE, utaranagaragaye mu bantu 12 batowe cyane muri SMS.

9) Guhuzagurika no kudategura neza ibikorwa byatumye ari Jury ari n’umushyushyarugamba wa TVR barasomaga abasigara mu nkambi bashakisha, nk’aho bari gutomboza. Byageze n’aho Umushyushyarugamba abura izina rikomeza, ati “ababiteguye nimumfashe”.

10) HIGIRO Joally yasezerewe arenganyijwe, kuko yari mu itsinda ry’abagomba gukomeza kubwo gutorwa na SMS nyinshi. Yari yagize amajwi aruta aya MUREBWAYIRE, ariko Ange wo mu kanama Nkemurampaka ahitamo kumuhigika.

11) Kurekura abana b’abakobwa mu masaha akuze y’ijoro naryo ni ikosa ridakwiye, ritanafitiwe impamvu n’igisobanuro. Birimo ikinyabupfura gike ku bakobwa ubwabo, no ku babyeyi baba barohereje abana ku manywa y’ihangu, bakabasubizwa igicuku kinishye. Igihozo Darine yatashye bwije cyane, HIGIRO Joally bwari bwije cyane, hakiyongeraho no kuba imvura yaragwaga.

12) Kuwa 21/01/2019, umunsi hagombaga gutaha umukobwa wa kabiri, akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’umuntu umwe rudori, Teddy Kaberuka. Nabyo ni ubutiriganya, kuko nta rushanwa rifatirwa ibyemezo numuntu umwe rukumbi mu izina rya Jury.

13) Amajwi y’abatora abakandida bishimiye hakoreshejwe SMS, agaragazwa gusa ku basura urubuga rw’abateguye irushanwa, mu giuhe bakoresheje telephone gusa, abakoresha mudasobwa ntibayabone. Nta n’ahantu abikwa ku rubuga, ngo abakurikirana MISS COGEBANQUE babe bakwiyibutsa uko byagiye bikurikirana.

14) Uburyo bwo gusezerera abakobwa bitwa ko batsinzwe ibizami bukorwa mu buryo bubahahamura, bubarya umutima, kandi bubatera ipfunwe, bukanasiga icyoba muri bagenzi babo, baba bategetswe guhambira utwabo twose, mbere yo gutangarizwa abataha. Ntibyanagombye kwitwa ko birukanywe, ahubwo baba basezerwe nyuma yo gucyura ikivi, aho ubushobozi bwabo bugarukira.Abakobwa bose bahorana ubwoba, babaye ibikange. Gutozwa discipline idasanzwe ubwabyo si ikibazo, ariko bigakorwa mu buryo butabuza amahwemo aba bana bakibyiruka.

15) Abagiye bashyirwa mu tunama Nkemurampaka kuva iri rushanwa ryatangira, haba ubwo bagiye bagaragaraho guhuzagurika, no kutumva neza ibibazo byabaga byabateguriwe ngo babibaze abakandida. Byasobanuka bite ko wakosora ikibazo nawe ubwawe utumva?

Niba hari andi manyanga n’ubutiriganya tutavuzeho, wabisangiza abasomyi, ubinyujije aho hasi ahagenewe ibitekerezo.

NTWALI Joh Williams

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *