Umugabo arakekwaho kwica umwana we amuryoza kurira cyane

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu cyaro cya Odur mu Gace Ka Lamogi mu Karere ka Amuru muri Uganda akekwaho kwica umwana we w’umwaka umwe bitewe nuko yariraga cyane.

Ibi byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru aho uyu mugabo ukekwaho iki cyaha yakubise bikomeye umwana we w’umuhungu ubwo yageraga mu rugo agasanga uyu mwana yarize ubudahozwa.
Bivugwa ko uyu mugabo yakubise hasi uyu mwana inshuro nyinshi kugeza ashizemo umwuka bitewe n’ibikomere.

Dailymonitor dukesha  iyi nkuru ivuga ko nyina w’uyu mwana atari mu rugo ubwo ibi byabaga. Uyu mugore yagiye gusarura ibirayi nko mu kilometer kimwe uvuye mu rugo iwe.

Umuyobozi w’Icyaro cya Odur, Victor Loum, avuga ko uyu mugabo yahise ahunga ariko polisi ikamuta muri yombi.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Mu mwaka wa 2018, umugabo utuye muri Pader yishe umuhungu we w’imyaka irindwi amuziza kwanga kujya ku ishuri.

Raporo ku ihohoterwa ry’abana muri Uganda y’umwaka ushize, ivuga ko abana batatu muri bane baba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku mubiri no ku marangamutima.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *