Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mutarama 2019, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuzima ya Butaro, UGHE (University of Global Health Equity), iherereye mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru.
Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi kaminuza, Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare mu kuyubaka barimo Umuryango ‘Partners in Health n’abandi.
Yagize ati “Ndagira ngo nshimire Bill na Joyce Cummings ku nkunga bateye iki gikorwa ndetse no ku ruhare bakomeje kugira. Twishimiye kuba turi kumwe namwe uyu munsi, ndashaka kandi gushimira Bill na Melinda Gates, n’umuryango bashinze Gates Foundation, ku nkunga bateye iki gikorwa, no kuba bakomeje gukorera ubuvugizi ubuzima bwiza mu Rwanda, no ku Isi”.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Paul Farmer n’Umuryango Inshuti mu Buzima, bafatanyije n’abanyarwanda, bongeye kwerekana ko bakomeje kugera ku byo biyemeje. Ati “Ubwitange bwanyu mu guharanira ubuzima buzira umuze bukomeje gushimwa ku Isi”.
Yakomeje agira ati “Inshuti mu Buzima ni umufatanyabikorwa w’ingirakamaro mu rugendo rwacu tugana ubuzima buzira umuze. Bakorana n’ibigo byacu mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zigezweho mu bitaro bitatu harimo n’ibivura kanseri hano i Butaro ndetse n’ibigo nderabuzima”.
Perezida Kagame avuga ko nubwo ari icyiciro cya mbere cyo kubaka iyo kaminuza kirangiye, cyagenze neza ariko ashimangira ko hakiri byinshi kugira ngo umushinga wose urangire.
Yavuze ko mu gushora imari mu iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi no kwigisha amahame yabwo, ari ingenzi mu kugabanya imikorere itanoze iboneka mu buvuzi haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene avuga ko iyi kaminuza nshya ya Butaro ari umutungo ukomeye ku bumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga udushya, haba ku Rwanda no ku karere muri rusange.
Yagize ati “Iyi kaminuza nshya ni umutungo ukomeye ku bumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga udushya atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere”.
Akomeza avuga ko hifuzwa ko iyi Kaminuza mpuzamahanga igirira akamaro abanyeshuri, abarimu n’abatuye aka karere binyuze mu myigishirize n’imyigire biteye imbere.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango, Partners in Health wagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi Kaminuza, Dr Paul Farmer avuga ko bizeye ko iyi kaminuza izatanga umusaruro agendeye ku bufatanye ashima bwa Leta y’u Rwanda.
Abanyeshuri bazajya bemerererwa kwiga muri iyi kaminuza ni abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami y’ubuganga (Medicine), Kubaga (surgery) cyangwa abafite icyiciro cya gatatu mu mitangire y’ubuvuzi rusange.
Iyi Kaminuza yari isanzwe ifite agashami i Kigali katangiye mu mwaka wa 2015 kigisha amasomo y’icyiciro cya gatatu mu mitangire y’ubuvuzi rusange (Global Health delivery).
UGHE igizwe n’inyubako zitandukanye zirimo ibyumba by’amashuri, aho kurara, laboratwari, inzu z’imyidagaduro n’ibindi bigezweho, ikaba hafi y’ibitaro bya Butaro bizobereye mu kuvura Kanseri, mu bilometero 80 uvuye i Kigali.



