Amabere yanjye atuma Diamond asara- Tanasha Donna

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa uteganya kubana n’Umuhanzi Diamond Platnumz, Tanasha Donna Oketch yasubije abamunenga kuba afite amabere yamaze kugwa, banamugereranya na Zari Hassan.

Amabere ya Tanasha yagaragaye ku karubanda mu birori byari byabereye kuri hoteli ya Hyatt Regency mu Mujyi wa Dar Es- Salaam ubwo yari kumwe na Diamond.

Tanasha and Diamond
Diamond n’umukunzi we ubwo bari basohokeye kuri hoteli Regency

Bifashishije instagram, bamwe mu bakurikirana (following) uyu mukobwa bavuze ko mu by’ukuri atari yambaye bikwiriye kuko ngo yerekanaga amabere ye yamaze kugwa.

Umwe muri aba witwa Igba ka Igba yagize ati “ Kuki  amabere yamaze kugwa? Reba Zari wacu mwiza  nyuma ya batanu [avuga abana Zari amaze kubyara], we aye [amabere] aracyahagaze.”

Tanasha Donna ntiyatanzwe, yasubije uyu mukobwa  ko n’ubwo babona ko amabere ye yamaze kugwa, atuma Diamond asara.

Ati “  Mu by’ukuri ubu? Na we tekereza. Izi mpanga [amabere] zituma asara. Iyo uza kubimenya.”

tanasha twins

Diamond na Tanasha bakomeje umunyenga w’urukundo. Mu minsi ishize, uyu mukobwa yerekanwe mu muryango ari nako aba bombi bitegura ubukwe muri Gashyantare 2019.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *