Abantu bo mu muryango wa Tanasha Donna bakomeje gushyira igitutu kuri Diamond Platnumz bamusaba kurongora umukobwa wabo mu buryo bwemewe hirindwa ko yaterwa inda batarabana.
Kuri ubu Diamond asa n’uciye agahigo kuba amaranye na Tanasha igihe kirenga amezi ane akaba ataramutera inda.
Abo mu muryango wa Tanasha bavuga ko umukobwa wabo atakomeza kubana na Diamond muri ubu buryo kuko akomoka mu muryango ufite indangagaciro za gikiristu.
Ikinyamakuru Ghafla gitangaza ko inama y’abanyamuryango bo kwa Tanasha yateranye  ikemeza ko uyu mukobwa adakwiriye kubyarana na Diamond mu gihe batarabana byemewe n’amategeko.
Diamond yari yatangaje ko azarongora Tanasha kuwa 14 Gashyantare 2019. Uyu munsi warageze ariko iby’ubukwe ntibyabaye.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Hari amakuru avuga ko hari ukutumvikana hagati ya Tanasha na Diamond ku bijyanye n’idini bitewe n’uko umwe ari umuyisilamu undi akaba umukiristu.
Â


