Ubuvanganzo bwa Bamporiki na Mc Philos bimwe mu byaryoheje ubukwe bwa Mike Karangwa- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Mike Karangwa wamamaye mu itangazamakuru no mu kanama nkempurampaka k’irushanwa rya Miss Rwanda, yasabye anakwa umukunzi we Isimbi Roselyne ’Mimi’; uyu akaba umwana wa Dr BIHIRA Canisius. Ibi birori byayobowe na Mc Philos wagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuyobora imisango y’ubukwe ndetse Hon. BAMPORIKI Edouard yongera kugaragaza ko ari umutoza w’intore.

PHOTO 2Mike Karangwa n’umukunzi we Isimbi Mimi Roselyne bari banezerewe cyane

Ni ibirori bikomeye byabereye ku kicukiro kuri uyu wa 17 Gashyantare 2019 ahitwa Holy Inn byayobowe n’umushyushyarugamba umaze kwigarurira imitima ya benshi Mc Philos aho yahuriye mu misango na perezida w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard wasabiraga umugeni umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Mike Karangwa maze abitabiriye ibi birori bishimira imisango y’ubukwe yakozwe mu buryo bwuje umuco n’ikeshamvugo rihanitse byanyuze benshi.

 

PHOTO 1Mike KARANGWA n’umukunzi we ISIMBI MIMI ROSELYNE bari banezerewe cyane

Mike KARANGWA wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro nka Salus Relax kuri Radio Salus, Sunday Night kuri Radio Isango Star na Ten Tonight kuri Radio 10, yaherekejwe n’inshuti n’imiryango bajya gusaba no gukwa umukunzi we biyemeje kubana akaramata. Muri ibi birori kandi Mike Karangwa yari agaragiwe n’abanyamakuru barimo Friday James, Lucky Nzeyimana, Claude Kabengera na Happy Bunani,umunyamakuru wa RTV Bienvenu Redemptus,Rukizangabo Shami Aloys . Umuhanzikazi Oda Paccy yari mu bakobwa bamutwaje

Bamporiki Edouard na Mugabo Justin nyiri Radio na Isango Star TV, nibo bari barangaje imbere abasaza baje gusaba, maze Mc Philos umaze kubaka izina mu kuyobora imisango y’ubukwe mu buhanga bukomeye yongera kugaragaza impano ye.

Umusangwa mukuru (wasabwaga umugeni), yasabye abitabiriye ibi birori gushimira n’amashyi menshi Mc Philos kubera ukuntu yagaragaje ubuhanga mu mivugire, mu ikeshamvugo rinogeye bose by’umwihariko mu gushyira ku murongo gahunda yo gutanga impano dore ko zari nyinshi cyane. Yagize ati ‘nagirango nk’umuryango wa Dr Bihira Canius duhuze ibiganza dushimire Mc Philos kuko uburyo yitwaye, bitweretse ko yatojwe neza. Yakomeje agira ati ‘nabonye impano ngira ngo kuzitanga bizamara iminsi ibiri, ariko ukuntu yitwaye, agaragaje ubuhanga bukomeye cyane’.

PHOTO 6

Ku rundi ruhande,Bamporiki Edouard akaba n’umukuru w’itorero ry’igihugu yagaragaje ko afite ubunararibonye mu misango y’ubukwe,aho yakoresheje ikeshamvugo rihanitse ndetse n’ibisigo nk’uko abisanganywe;abitabiriye ubukwe baranyurwa.

PHOTO 5Mc Philos yongeye kugaragaza ubuhanga bukomeye mu kuyobora imisango y’ubukwe,yishimirwa n’abantu b’ingeri zose.

Ibyo wamenya kuri NSENGEYUKURI Jean Damascene uzwi cyane nka Mc Philos

NSENGEYUKURI Jean Damascene uzwi cyane nka Mc Philos umaze amaze kuba ishyiga mukuyobora imisango y’ubukwe adasobwa ubusanzwe ni umuhanga mu by’imiti ivura abantu (Pharmacist),a kaba agiye gusoza ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri University of Kigali; ni umugabo wubatse; akaba ari umukozi w’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Avuga ko yatangiye uyu mwuga akiri muto, awinjiramo by’umwuga muri 2013 aho yaje kuyoborera ibyamamare bitandukanye birimo umunyamakuru ERICK SHABA wamamaye kuri TVR.

Mubindi byamamare amaze kuyoborera ubukwe harimo umunyamakuru wa TV7 Florent Ndutiye wamamaye kuri Radio na TV 10,Umunyamakuru Issa Noel KALINIJABO ukorera authentic Radio, umuhanzi akaba n’umuhanga mu by’imiti Albert NIYONSABA wanatwaye groove awards 2016.

Harimo kandi Ev.Uwagaba Joseph caleb na Sabine Mucyo, umuhanzikazi GIKUNDIRO Rehema na EV. ISHIMWE Claude ubu bibera muri amerika,ubukwe bw’umwana wa Bishop SIBOMANA Jean wahoze ayobora itorero rya ADEPR, ubukwe bw’abana babibri ba Apostle GASARASI SAMSON washinze itorero rya EPMR. Yanayoboye ubukwe bw’umunyamakuru akaba na nyiri ikinyamakuru ibyishimo.com RENE HUBERT, umunyamakuru Justin Belis wamamaye kuri radio inkoramutima, SHIMAGIZWA Alain Richard nawe wabaye inkingi ya mwamba mu itsinda rya TREZOR ndetse n’abandi benshi cyane.

Mc Philos akunze kugaragara ayoboye n’ubukwe bw’abana ba bamwe mu bayobozi b’inzego nkuru za leta kubera ubuhanga agaragaza.

Bamwe mubo amaze kuyoborera ibirori Mc Philos 

GIKUNDIRO REHEMA

Gikundiro Rehema wamamaye muri Chorale shalom ni umwe mubo Mc Philos yayoboreye ubukwe.

 

UWAGABA JOSEPH CALEBUbukwe bwa Uwagaba Joseph caleb na Mucyo sabine bwayobowe na Mc Philos

HUBERT RENE Copy

Ubukwe bw’umunyamakuru akaba na nyiri IBYISHIMO.COM Hubert Rene bwayobowe na Mc Philos

ALBERT NIYONSABAUbukwe bw’Umuhanzi akaba umuganga (Pharmacist) Albert NIYONSABA watwaye GROOVE AWARD 2016 bwayobowe na Mc PHILOS

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *