R Kelly yishyiriye polisi nyuma y’ibirego 10 bimushinja gufata ku ngufu abana

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare mu muziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Robert Kelly uzwi nka R Kelly, yishyiriye polisi yo mu mugi wa Chicago. Ni nyuma y’ibirego bishya 10 bimushinja ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abana b’abakobwa kuva mu 1998.

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22 Gashyantare ni bwo yishyikirije polisi, ako kanya imuta muri yombi. Muri ibi birego bishya uko ari 10 muri byo biramushinja guhohotera abana b’abakobwa bari mu kigero hagati y’imyaka 13 na 17 ariko icya 10 cyo ntikigaragaza imyaka.

Abagore benshi bagiye bashinja R Kelly ko yabafashe ku ngufu igihe bari bakiri abana. Mu minsi mike ishize, hari icyegeranyo “Surviving R Kelly” gisobanuye kiti “R Kelly urimo ararokoka” giherutse kujya hanze kivuga ku uburyo R Kelly arimo arakoka ibi birego byose. Iki kegeranyo kirimo ubuhamya bw’abagore batandukanye, bose bashinja R Kelly kubafata ku ngufu.

Muri iki cyegeranyo, abahanzi nka Jay-Z, Lady Gaga basabwe gutanga ubuhamya bwo kwifashishwa ntibabyemera; atari uko batazi ibyo Kelly yakoze. Umuhanzi John Legend ni we wemeye gutanga ikiganiro ke kifashishijwe muri iki kegeranyo. Abantu batandukanye bamushimiye ubutwari yagize agatanga iyi nkunga. Icyakoze n’ubwo abagore batatanze ibiganiro byabo, bigeze kugaragaza ko bababajwe n’imyitwarire ya mugenzi wabo, Kelly.

Lady Gaga we yatangaje ko indirimbo “Do What U Want” yakoranye n’uyu muhanzi agiye kuyisiba ku mbuga ze zose.

The Guardian iravuga ko ku munsi wa kane, abagore babiri bavuze ko uyu muhanzi yabafashe ku ngufu.

R Kelly we ntabwo yemera ibyo ashinzwa n’aba bagore. Ibi birumvikanira mu magambo umuhagarariye mu mategeko, Steve Greenberg.

“Kelly ababajwe cyane n’ibi birego ashinjwa. Atewe ishavu n’agahinda n’ibi byose.” Greenberg.

Kelly wigeze kuregwa na none n’abagore 52 bavuze ko yabafashe ku ngufu ntibimufate, aracirwa urubanza uyu munsi, ku wa 23 Gashyantare.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *