Ambasaderi wa Uganda mu Burundi Rtd. Maj. Gen Matayo Kyaligonza yahaswe ibibazo n’Umuyobozi wa Polisi y’iki gihugu, IGP Martin Okoth Ochola ku bijyanye no guhohotera umupolisikazi.
Mu minsi ishize, Gen Kyaligonza n’abarinzi be bagaragaye bafashe mu mashati umupolisikazi, Kaporali Esther Namaganda ahitwa Seeta mu Karere ka Mukono. Byavuzwe ko imodoka yari itwaye Gen Kyaligonza yari iri mu makosa y’umuhanda.
Amashusho yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga yatumye abaturage basaba ko Gen Kyaligonza yabiryozwa.
Kuwa Gatanu w’iki cyumweru Gen Kyaligonza yitabye itsinda ry’abashinzwe iperereza ku biro bikuru bya polisi biri Naguru ndetse ahatwa ibibazo kuri iki kibazo.
Ni nyuma y’aho Perezida Muuseveni yamaganiye imyitwarire ya Kyaligonza avuga ko niba yumva afite umujinya yasaba uruushya bakamwohereza muri Somalia.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko iri hatwa ry’ibibazo ryamaze amasha abiri.
Umunyamategeko wa Gen Kyaligonza, Chris Evans yatangaje ko IGP Ochola yashakaga kumva icyo umukiriya avuga ku byo aregwa.
Yemeza ashimitse ko umukiriya we ari umwere.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Gen Kyaligonza ashinjwa gukubita urushyi Namaganda wari umubujije gukatira imodoka mu muhanda rwagati.


