Museveni yasabye Rujugiro guhagarika ubucuruzi bwe no kwirinda  Dr Himbara

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe Tribert Rujugiro atangaza ko Perezida wa Uganda, Museveni Yoweri yamusabye guhagarika ubucuruzi bwe muri iki gihugu ndetse no kwirinda kugirana ubucuti na Dr David Himbara uba muri Canada. Ibi ngo ni  ukugira ngo umubano w’iki gihugu n’u Rwanda uvemo agatotsi.

Ibi Rujugiro yabitanga mu kiganiro kirekire yagiranye na  The New Vision dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “ Muri Gashyantare 2018  yansabye ko tubonana, ubwo ni yo nshuro ya mbere twari duhuye. Yambajije niba ndwanya Kagame [Perezida w’u Rwanda]  namusubije ko ntarajwe ishinga na politiki y’u Rwanda kandi ko nta ruhare nayigiramo urwo ari rwo rwose.”

Rujugiro avuga ko  Museveni yamubwiye ku bya Dr David Himbara wigeze kuba Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu. Uyu azwiho kutavuga neza u Rwanda namba.

Ati “  Yambajije [Museveni] niba  Himbara ari inshuti yanjye, kandi niba ari byo, ko nkwiriye kumubuza gukomeza gukwirakwiza inyandiko ze kuko ngo zirakaza kandi  zigasebya Kagame.”

Uyu muherwe avuga ko yabwiye Museveni ko iby’umubano wa Himbara na Perezida Kagame bitamureba kandi ko ibibazo bafitanye byakemurwa nabo ubwabo.

Rujugiro yemereye Perezida Museveni ko agiye guhagarika ubucuruzi bwe ati “  Ngiye kugerageza gushaka umuguzi, mve muri Uganda. Si nshaka ko akarere kagira ibibazo ku bwanjye.”

N’ubwo bimeze gutyo, Museveni yabwiye Rujugiro ko igihugu cye kigendera ku mategeko ko akwiye kugurisha ibikorwa by’ubucuruzi bwe nta gitutu cyangwa ngo abutange ku giciro gito.

Ati “ Kugeza n’ubu, ndacyashaka umuguzi ariko sindamubona.”

Mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, hari amakuru avuga ko U Rwanda rushinja Rujugiro gutera inkunga abashaka kurutera barimo aba Rwanda National Congress bayobowe na  Kayumba Faustin Nyamwasa.

Avuga kuri ibi, Rujugiro avuga ko aramutse afunze ubucuruzi bwe muri Uganda aba atakaje icumi ku ijana by’ibyo yinjizaga kandi ko  ashatse gutera inkunga abarwanya u Rwanda yakwifashisha 90% biva mu bundi bucuruzi busigaye.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Tribert Ayabatwa Rujugiro ni umuherwe w’Umunyarwanda ukorera ubucuruzi  mu bihugu bitandukanye muri Afurika ndetse no hanze yayo. Afite ubucuruzi muri Nigeria, Afurika y’Epfo, Angola, Dubai, Uganda kandi akaba agurisha ibicuruzwa bye (itabi) mu bihugu 24.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *