Mu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke hamaze igihe kinini havugwa ubuto bw’icyumba baruhukiramo n’impinja zabo nyuma yo kubyara ndetse n’ubuke bw’ibitanda, aho usanga bagerekeranye n’impinja babyaye ,umwe areba haruguru n’uruhinjwa rwe, undi areba hepfo n’urwe, hakaba ngo n’igihe begeranya ibitanda iyo ababyara babaye benshi ,bagashyiraho batatu ku gitanda n’impinja zabo.
Ubwo Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi muri MINISANTE, Uwariraye Parfait, abahabyarira, ubuyobozi bwabyo n’ubw’akarere ka Nyamasheke, bamusanganije ikibazo gihari gikomeye cyane kandi kimaze imyaka myinshi cy’uburyo abahabyarira n’ababarwaza baryamamo buteye inkeke.
Uwamahoro Valentine wo mu murenge wa Macuba amaze iminsi ine ahabyariye. Avuga ko uyu ari umwana wa Gatanu ahabyariye, ashimangira ko uyu mubyigano ushobora gutera ibibazo byinshi birimo n’indwara zandura.
Yagize ati “Nibura kuba uyu muyobozi muri Minisiteri y’ubuzima abonye akababaro kacu hano biradushimishije kuko na we abona ko ibi ari akumiro. Urabona ko turi Babiri ku gitanda ducurikiranye n’impinja twabyaye. Kubera ubuto bw’aka kumba turara dututubikana n’impinja zacu, abaturwaje baryamye hasi kuri sima, bagerekeranye ku buryo gushaka uwawe ngo agire icyo agufasha nijoro na byo bigorana cyane.’’
Umwe mu babyaza na we yabwiye Bwiza.com ko ubu buryo bufite ingaruka mbi cyane ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kuko nk’iyo begeranije ibitanda ngo haryameho ari batatu ku gitanda nk’uruhinja rushobora kwikubita hasi, uwabyaye abazwe ngo ashobora kuva ntabimenye kubera umubyigano akarinda apfa.
Akomeza avuga ko harimo ingaruka zo kuba bakwanduzanya indwara ,isuku nke kubera abarwaza barara hasi kuri sima munsi y’ibitanda ,kuba ababyaza baba ari bake cyane n’ibindi. Avuga ko hashakwa igisubizo cyihuse amazi atararenga inkombe.
Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dr Kanyarukiko Salathiel, avuga ko uretse iyi nyubako yakira ababyeyi babyaye,hari n’izindi zishaje cyane na zo zishobora gutera ibibazo igihe icyo ari cyo cyose.
Avuga ko igisubizo ku bahabyarira kigiye kuboneka kuko ngo guhera muri Nyakanga uyu mwaka,hari abafatanyabikorwa babo bazabubakira inyubako igezweho yabugenewe n’iy’ibagiro,hakazasigara iy’abarwayi basanzwe bifuza ko MINISANTE yazabafasha mo na yo ikubakwa vuba.
Uwariraye Parfait avuga ko MINISANTE izakurikiranira hafi ko izi nyubako zikazuzura vuba zigatabara abazihererwamo serivisi.




