Umukuru w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen.Major Eric Murokore yasabye inzego z’ubutegetsi mu mirenge ikora ku Kiyaga cya Kivu no ku Ishyamba rya Nyungwe kuba maso ngo hatazagira umwanzi wongera kubona aho amenera nyuma y’aho abantu bitwaje intwaro bagaragaye mu Murenge wa Karambi bajya mu ishyamba rya Nyungwe ahabereye imirwano ariko we atita guhangana kuko ngo umuntu ahangana n’uwo banganya imbaraga.
Uyu musirikare mukuru mu Ngabo z’u Rwanda wanahumurije abaturage ko umutekano wabo ucunzwe neza, yatangaje ko abantu bitwaje ibirwanisho baherutse kugaragara mu Karere ka Nyamasheke binjiye muri Nyungwe banyuze mu Murenge wa Karambi, aho yavuze ko aho bagiye ubu batangiye kwicuza icyabajyanyeyo.
Aha akaba yasaga n’uca amarenga ku mirwano yabahuje n’abo bantu bitwaje ibirwanisho, avuga ko ingabo z’igihugu zifite ubushobozi buhagije ku buryo kuri we atabyita guhangana kuko umuntu ahangana n’uwo banganya imbaraga kandi imbaraga zabo akaba ntaho zihuriye n’iz’Ingabo z’u Rwanda.
Naho minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase washimiye abaturage bo mu Murenge wa Karambi, yabasabye kutarangazwa n’abashaka kubahungabanyiriza umutekano.

Gen Eric Murokore yari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase wari mu ruzinduko rw’Akazi mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 22 Werurwe 2019, aho yakoranye inama Mpuzabikorwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye ziyobora Akarere guhera ku rwego rw’Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere ndetse n’izindi nzego zifatanya n’aba bayobozi zirimo Abajyanama mu Nama Njyanama, Abikorera, abanyamadini, Abafatanyabikorwa n’abandi bose basaga 800 maze abasaba gukomeza gushyira umuturage imbere muri gahunda zose.
Muri iyi nama, Minisitiri Shyaka yabwiye aba bayobozi ko bakwiriye gukomeza kureberera Umuturage hagamijwe kuzamura imibereho myiza ye, agahabwa serivisi inoze hibandwa cyane ku buhinzi n’ubworozi kuko ari byo bikorwa n’umubare munini w’abaturage ba’aka Karere.
Ati: “Umuturage wa Nyamasheke agomba guhabwa ibimufasha kuzamura imibereho ye cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi bibeshejeho abasaga bitatu bya kane by’abaturage ba Nyamasheke. Niba ari uguhabwa inyongeramusaruro akayihabwa uko yamugenewe, niba aba bahinzi bibumbiye mu makorerative, aya makoperative agafashwa gukomeza gukora neza Atari ukunyunyuza abanyamuryango. Ibi byose rero mwebwe bayobozi ni mwe mugomba kubibera umusemburo”.

Muri uru ruzinduko kandi Minisitiri Shyaka wari uherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse na bamwe mu bagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Intara basuye abaturage b’Umurenge wa Karambi, aganira nabo kuri gahunda ztandukanye zigamije kubateza imbere anabaha umwanya wo kubaza bimwe mu bibazo bafite kandi ibitabonewe ibisubizo bihabwaq umurongo bikwiye gukemukiramo. Yanasuye kandi Uruganda rw’Icyayi rwa Gatare “Gatare Tea Company”.
Nubwo umutwe wa FNL wigambye ko ari wo wagaragaye muri karambi ndetse ugahangana n’ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe mbere yo gutangaza ko hari ibice bitandukanye wigaruriye, abanyamakuru ba VOA babashije kugera muri bimwe muri ibyo bice baravuga ko basanze urujya n’uruza ari urusanzwe kandi abaturage bababwiye ko usibye ibyabaye ku cyumweru nta ngabo z’igihugu bari bongera kubona aho batuye.


