Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Etienne Félix Tshisekedi yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda mu biro bye muri Village Urugwiro i Kigali.
Ku wa 24 Mutarama 2019, nibwo Félix Tshisekedi yarahiriye imbere y’ibihumbi by’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka Perezida wa Mbere w’iki gihugu ufashe ubutegetsi habaye amatora kuva cyabona ubwigenge. Muri aya mezi abiri ashize agiye ku butegetsi akaba amaze guhura na Perezida Kagame inshuro ebyiri.
Bwa mbere nyuma y’aho agiriye ku butegetsi, Perezida Félix Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Kagame, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ubwo bahuriraga muri Ethiopie ku munsi wa kabiri w’Inteko rusange ya 32 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ntabwo Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ibyari bikubiye mu biganiro aba baperezida bombi bagiranye. Tshisekedi wari witabiriye inama ya AU bwa mbere nyuma yo gutorerwa kuyobora RDC, kuri uwo munsi yagizwe umwe mu ba Perezida bane bazungiriza El Sisi wa Misiri, kuyobora uyu muryango.
Nk’uko Perezidansi y’u Rwanda yabitangaje ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019, yavuze ko Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi i Kigaki, aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum).
Bagize bati “Kuri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi uri I Kigali aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (ACF2019)”. Perezidansi y’u Rwanda ntabwo yatangaje icyo aba baperezida bombi baba baganiriyeho.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Perezida Tshisekedi yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Sezibera Richard n’abandi bayobozi.
Inama ya ACF2019) Felix Tshisekedi yitabiriye iri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2019 kugeza tariki 26 Werurwe 2019. Iyo nama ikaba ibaye ku nshuro yayo ya karindwi.




Amafoto: Village Urugwiro


