Burundi: Yishe umukunzi we bari gutera akabariro mbere y’uko abaturage bamwihanira

Sangiza iyi nkuru

Mu Ntara ya Karusi mu gihugu cy’u Burundi, umugabo yivuganye umukunzi we mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize, mbere y’uko nawe yicwa n’abaturage.

Ibi bikaba byarabereye ku gasozi ka Mubaragaza, ko muri Komini Mutumba, mu Ntara ya Karusi nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ikomeza ivuga.

Igipolisi cy’u Burundi kiravuga ko cyatabaye nyuma yo kubimenyeshwa n’ubuyobozi, ariko ntawe cyabashije gutabara.

Amakuru aturuka aha akaba avuga ko uwitwa Enock Nibimpa yishe umukunzi we bakundanaga amuteye icyuma ubwo bari bari gutera akabariro nk’uko byemezwa na polisi.

Umwe mu baturage batanze ubuhamya akaba agira ati: “ Bari mu gikorwa cyo gutera akabariro ubwo yakoreshaga icyuma mu kwica umukobwa ,”

Nyuma yo kumva aya makuru, abaturage bahise barya karungu nabo bahita bivugana uwo musore.

Ubuyobozi bukaba buhamagarira abaturage kwirinda kwihanira no kujya bitabaza inzego zibishinzwe mu gihe habayeho amakimbirane.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *