Impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi akorera hanze y’igihugu (CNARED) iyobowe na Dr Minani Jean, itangaza ko nta biganiro by’ibanga igirana na Leta y’u Burundi.
CNARED ni impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, ikaba yaravutse nyuma y’imvururu zari zishingiye kuri politiki zavutse mu gihugu mu mwaka wa 2015, ubwo ishyaka CNDD-FDD ryatangaga Nkurunziza Pierre nk’uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, akaba yariyamamazaga kuri manda ya Gatatu abaturage bose batemeranywagaho.
Mu gihe CNARED igizwe n’amashyaka akorera hanze y’igihugu, hari amakuru yavugaga ko abanyapolitiki bayabarizwamo bari mu nzira igana i Bujumbura kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu, Dr Minani Jean uyiyobora arabihakana yivuye inyuma avuga ko bazataha icyo baharanira cyagezweho kandi ko badashobora gutaha bicwa cyangwa bafungwa.
Nk’uko Ikinyamakuru UBM News, kibitangaza, Dr Minani yagize ati “Ntawe utazi ibibazo twahuye nabyo mu 2015, twifuza gutaha mu mutuzo icyo twaharaniye kibonetse, ibyo ni ukubahiriza amasezerano y’i Arusha n’Itegeko Nshinga riyakomokaho”.
Ku matora yo mu 2020 y’umukuru w’igihugu abarundi bitegura, Dr Minani avuga ko aho azategurirwa hose atarimo uburiganya CNARED izayitabira. Ati “Habayeho uguhuza kwa bose bakicara hamwe na Leta y’u Burundi, ntekereza CNARED izitabira amatora yo mu 2020”.
Yakomeje ahakana ibiganiro bivugwa ko birimo kuba rwihishwa hagati yabo na Leta y’u Burundi, ati “Nta biganiro birimo kuba hagati ya CNARED na Leta y’u Burundi, nta n’intumwa twohereje i Antebbe, Durban cyangwa i Burayi kugirana ibiganiro na Leta y’u Burundi”.
CNARED igizwe n’amashyaka atavuga rumwe na Leta, atemewe mu Burundi ndetse n’abanyapolitiki bigenga. Rigizwe na bamwe Leta y’u Burundi ishinja kwatsa umuriro w’imvururu zavutse mu mwaka wa 2015 ndetse no gushaka guhirika ubutegetsi muri Gicurasi muri uwo mwaka.


