Abaturiye umupaka wa Uganda n’u Rwanda bakomeje gukoresha inzira zitemewe bashaka imibereho – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ibibazo ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda, abaturage bayituriye bari basanzwe bahahirana bigiriye inama yo gukoresha ubundi buryo burimo no gucengana n’abashinzwe umutekano bajya gushaka ibyo bakenera buri munsi ku ruhande rumwe cyangwa urundi.

Mu gihe u Rwanda ruherutse kugira inama abaturage barwo yo kutajya muri Uganda kubera gutinya gutabwa muri yombi, gutotezwa no gukorerwa iyicarubozo, ibintu byateje ikibazo mu bucuruzi bw’ibihugu byombi, byatumye abaturage baturiye imipaka mu bihugu byombi bashaka ubundi buryo bwo kwirwanaho nubwo bitaborohera kubera inzira banyuramo zitemewe.

gf
Umugabo urimo gusinika igare ripakiye isukari iva mu Rwanda ijyanwa muri Uganda

Ku mupaka wa Kagitumba, Abagande bita Mirama Hills, abantu biganjemo urubyiruko bakomeje gukoresha inzira zitemewe mu kwinjiza ibicuruzwa nk’uko tubikesha New Vision.

Ku ruhande rwa Uganda mu biturage bya Kigando ngo hahindutse inzira abaturage baturiye umupaka bakoresha mu kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bajya gushaka ibicuruzwa byiganjemo ibyo kurya.

Aha ngo uhabona abagabo basunika amagare apakiye ibintu bitandukanye nk’isukari n’ibindi, bakabyambutsa umugezi utandukanya ibihugu byombi babyikoreye ku mutwe, bagera hakurya bakabisubiza ku magare.

hj 2
Akagezi gakunze gukoreshwa mu kwambuka umupaka rwihishwa

Usanga ngo benshi binjiza isukari muri Uganda, bivugwa ko igurishwa ku giciro gito mu mijyi yo mu Rwanda yegereye Uganda.

Abanyarwanda nabo ngo bajya mu biturage bya Sofia, Kitwe, Ruhaama, Mpaam, Kafunjo, Kigando no mu bindi, aho bagura ibirayi, imyumbati, n’ibitoki bakabyambutsa bakajya kubigurisha mu Rwanda.

io
Itsinda ry’Abanyarwanda bari bavuye gushaka ibirayi muri Uganda

Umwe mu bacuruza ibitoki mu Rwanda avuga ko yafashwe kabiri n’abashinzwe umutekano mu Rwanda ariko bakamubabarira kubera ko akuze.

Ati: “Baranzi neza kubera ko nacuruje ibiribwa muri Kagitumba igihe kirekire, ariko baramburiye bantegeka kubisubizayo. Nihishe hafi y’umugezi kugeza bagiye ndambuka,”

cv
Zimwe mu modoka z’Abanyarwanda bivugwa ko baje mu Rwanda bakabura uko basubira muri Uganda kuzifata

Hagati ariko, ngo bamwe mu Banyarwanda bafite business n’imitungo muri Uganda batangiye kubigurisha nyuma y’uko abashinzwe abinjira n’abasohoka batangiye kubabuza gusubira muri Uganda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *