Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi akana n’umuyobozi w’ishyaka CNL (Congres National Pour la Liberation), Agathon Rwasa avuga ko abayoboke be bakomeje guhohoterwa mu buryo butandukanye. Urubyiruko rw’Imbonerakure rugashinjwa kwirirwa babahiga bukware.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isanganiro, Rwasa yavuze ko abayoboke be bafatwa bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyo ngo bikaba bikorwa hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati “Namaganye ifatwa, ifungwa n’itotezwa bikorerwa abayoboke banjye ba CNL”.
Yakomeje avuga ko bamwe bafatwa bashinjwa gukora inama mu buryo butazwi, ko buri munyagihugu afite uburenganzira bwo kwishyira akizana mu bwisanzure bwe. Avuga ko abayoboke be bahura bakaganira bisanzwe inzego za Leta zikabata muri yombi zibashinja gukora inama.
Nk’uko bitangazwa na SOS Media/Burundi, ngo hari abantu benshi b’abayoboke b’ishyaka CNL bafashwe mu minsi ishize bagafungwa mu Ntara ya Cibitoke. Aba bayoboke ba Agathon Rwasa ngo bahigwa bukware n’Imbonerakure aho bari hose mu gihugu.
Amazina atangazwa y’abafashwe mu Cibitoke harimo Itangishaka Georges, Nizigiyimana Daniel na Nkurikiyimana Raymond, bose ngo bakaba ari abayobozi b’iri shyaka muri Komini Mugina.
Itangishaka yagize ati “Dutotezwa n’uru rubyiruko [Imbonerakure],…abapolisi bashinzwe ubugenzacyaha ndetse n’abandi bayobozi banshinzaga gukora ibihabanye n’amategeko”.
Agathon Rwasa avuga ko ku wa 3 Werurwe 2019, Leta y’u Burundi yitambitse imbere ibikorwa byo gutaha ibiro ishyaka rye rizajya rikoreramo i Bujumbura ibihagarika ivuga ko ari ku mpamvu z’umutekano. Akaba avuga ko harimo akarengane.


