Karongi: Abagizweho ingaruka n’ibiza bagenewe inkunga n’abagore bo mu itorero Méthodiste Libre

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho muri tumwe mu tugari tugize umurenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi hagwiriye imvura igateza inkangu yatwaye ubuzima bw’abantu 19, abantu batandukanye n’ubu baracyafata mu mugongo abahuye n’iryo sanganya bityo abagore b’itorero Méthoditse Libre mu Rwanda na bo bakaba babashyikirije inkunga igizwe n’ibiribwa n’ibindi binyuranye.

Ibi biza ngo byari  bifite ubukana bukomeye cyane nk’uko Bwiza.com yabibwiwe na bamwe mu bahuye na byo bakahatakariza n’abantu, ngo ni imvura yaguye ku wa 6 Gicurasi umwaka ushize mu ma saa mbiri n’igice z’umugoroba kugera saa tanu z’ijoro, itengura imisozi igwa hejuru y’inzu z’abaturage, abagera kuri 19 bahita bahasiga ubuzima, inzu  176 zirangirika bikabije zirimo ngo izigera kuri 98 zarengewe n’imisozi, hegitari zigera kuri 400 zari zihinzemo imyaka  irangirika bikabije,imiryango irenga 700 muri uyu murenge igerwa ho n’ibibazo bikomoka kuri ibi biza.

Mukanzigiye Vérène wahise ahaburira abantu bane barimo umukobwa we, umukwe  n’abuzukuru  babiri,  uwo muryango wari ugizwe n’umugore,umugabo n’abana 2 ukazima burundu ntihagire n’umwe urokoka, yavuze ko uyu mukobwa we ari we wari umutunze, gusa ngo Leta n’abandi bagira neza bakomeje kumuba hafi, agasaba ko yakomeza kwitabwa ho kuko nta yindi mibereho afite.

Yagize ati’’ Umukobwa wanjye wari ungize yapfanye n’umugabo we n’abana babo 2  umusozi ubaguyeho,inzubari baryamye mo urayizimangatanya. Kuva ubwo ninjiye mu mibereho mibi cyane,icyakora ndashimira aba bagore b’iri torero n’abandi bose bagiye badufata mu mugongo bakaduhumuriza,gusa nifuza ko bakomeza kutuba hafi kuko ibibazo bikiri byose,hari abagicumbitse batarabona aho barambika umusaya, hari abubakiwe ariko inzu zabo zikaba zitaruzura,hari abana bamwe bakurije mo guta amashuri bahinduka inzererezi zigenda zishakisha ikizitunga hirya no hino, ibyo byose birasaba ko ubuyobozi n’abandi bagira neza nk’aba bakomeza kutuba hafi bakaduhumuriza.’’

Umufasha w’umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda,  Mukamudenge Rachel,yabwiye Bwiza.com ko gusura aba baturage no kubafata mu mugongo ari igikorwa aba bagore bagize iri torero mu Rwanda hose batekereje bamaze kumva ibyabaye kuri aba bavandimwe babo.

Avuga ko bakusanije inkunga igizwe n’ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku n’ibyo mu gikoni,byose hamwe bifite agaciro k’amanyarwanda 2.839.400,banagenera imiryango 34 ibabaye kurusha indi mituweli,imiryango yafashijwe yose hamwe akaba ari 125.

Yagize ati ’’Si aha tugarukiye tuzagaruka kuko twabonye akababaro kabo nubwo hari n’ahandi tugera nko mu magereza,mu bitaro n’ahandi izo mbaraga tukazihatanga,ariko tugiye kwereka n’abandi bagore bagenzi bacu ibibazo twasanze hano,tukizera ko batazahwema kudushyigikira kugira ngo dukomeze gufata mu mugongo no guhumuriza aba bavandimwe,kandi bakomere bamenye ko Imana n’igihugu babakunda,nta na rimwe bazaba bonyine.’’

Ku byerekeranye n’aho kuba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwankuba,  Kuzabaganwa Védaste  avuga ko akarere n’abafatanyabikorwa bako hari byinshi bamaze gukora,nko kuba hari imiryango 101 imaze kubakirwa,muri yo igera kuri 79 inzu zaruzuye,hakaba hari kubakwa izindi 40 ku mudugudu w’icyitegererezo wa Winzira na wo uzakira indi miryango, n’ibindi bagiye bagezwa ho biri mo ibiribwa n’imyambaro,gusa hari abagicumbitse mu baturanyi.

Ubu buyobozi buvuga ko hafashwe ingamba zo guhangana n’ibindi biza byatungurana,zirimo gukangurira abaturage kuva ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bagatura aheza, kubasaba  kuzirika ibisenge by’inzu zabo birinda umuyaga mwinshi,n’ibindi.

Bimwe mu biribwa aba baturage bahawe naba bagore bo mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda.
Bimwe mu biribwa aba baturage bahawe n’abagore bo mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda
Uyu ni umwe mu misozi yo muri uyu murenge waridutse ukagwira amwe mu mazu ukayarengera.
Uyu ni umwe mu misozi yo muri uyu murenge waridutse ukagwira amwe mu mazu ukayarengera

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *