Kuva aho Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atsindiye amatora y’umukuru w’igihugu, zimwe mu nyeshyamba zikomeje gushyira intwaro hasi zitangaza ko icyo zarwaniraga zakigezeho.
Ni muri urwo rwego inyeshyamba zisaga 900 mu Ntara ya Tanganyika zishyize mu maboko y’inzego z’umutekano, nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bwabitangarije itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2019.
Minisitiri w’umutekano imbere mu Ntara ya Tanganyika, Dieudonné Kamona yatangarije abanyamakuru ko izi nyeshyamba zishyira intwaro hasi bitewe na politiki nshya yashyizweho, aho igisirikare cya Leta, FARDC gikora ubukangurambaga mu baturage babashishikariza kureka ubunyeshyamba.
Yakomeje avuga ko izi nyeshya zagiye ziva mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Kalemie. Ati “I Mulange, dufite inyeshyamba 230, i Kambilo dufite 500, Kalemie-Kyoko dufite 180, ubu bose hamwe dufite abagera kuri 910 bitandukanije n’inyeshyamba kandi igikorwa kirakomeje”.
Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, Minisitiri Kamona avuga ko iki gikorwa cy’indashyikirwa kigerwaho ku bufatanye na Monusco, ingabo za Leta ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi na sosiyeti sivile. Iki gikorwa gikomeje cyo gusaba inyeshyamba gushyira hasi intwaro kikaba kimaze amezi atatu gitangiye.
Inyeshyamba za Kamuina Nsapu zigizwe n’abarwanyi basaga 500, bo muri Gurupoma ya Bajila Kasanga barwanisha imiheto n’izindi ntwaro za gakondo, bashyize intwaro hasi mu ntangiriro z’uku kwezi.
Zashyize intwaro hasi mu cyumweru kimwe n’iza Maà¯-Maà¯/ Ngubito 82, mu gihe hari haciye iminsi mike izindi 75 na zo zishyize mu maboko ya Leta, biyongera ku bandi bakomeje kugenda bishyikiriza Leta bavuga ko bishimiye intsinzi ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi, aho bamwe bavuga ko baharaniraga kubona Demokarasi kandi ko ubu bayifite mu biganza.


