Leta ya Uganda yasabye impunzi zirimo iz’Abanyarwanda n’Abarundi gutaha iwabo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze mu gihugu cya Uganda, M.Hilary Onek yasabye impunzi zirimo iz’Abarundi, Abanyarwanda n’izo mu bindi bihugu nka Sudani y’Amajyepfo, gutaha iwabo azibwira ko umutekano mu bihugu ziturukamo wabonetse.

Ubu butumwa zabushyikirijwe ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, i Kampala, mu nama yagiranye n’inzobere ndetse na ba Minisitiri batandukanye barimo uw’umurimo, Minisitiri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imyitwarire y’impunzi,…

Minisitiri ushinzwe impunzi M.Hilary Onek yagize ati “Ibihugu bimwe biratekanye mu birebana na politiki, impunzi zibikomokamo zishobora gutaha iwabo, bamwe bakomeje gugenda ariko hari n’abandi binjira”.

Muri iyo nama, umuvugizi w’ishami rya Loni rishinzwe impunzi (UNHACR) mu gihugu cya Uganda, Madamu Duniya Khan, yavuze ko iyo mpunzi zisubijwe iwabo bikorwa hisunzwe amategeko mpuzamahanga azigenga kugira ngo zirindirwe umutekano.

Yagize ati “Icyifuzwa ni uko impunzi zikomeza gutaha ku bushake bwazo mu gihe iwabo umutekano umeze neza. Uko guhata kugomba kubaho nta gahato”.

Nk’uko ikinyamakuru Dailymonitor cyo muri Uganda kibitangaza, ngo Minisitiri Onek avuga ko bamwe mu mpunzi bari barakiriwe ndetse banahabwa serivisi zitandukanye zirimo aho kuba, ubuvuzi, uburezi n’ibindi, babaye abanzi b’igihugu.

Ati “Hambere abantu bamwe batangiye kuganira natwe ndetse tunabitaho, twabahaye amahirwe yo kwiga, aho kuba heza, ku bw’ibyago ubu babaye abanzi bacu ku bintu bidafite impamvu”.

UNHCR itangaza ko impunzi z’abarundi ziri muri Uganda ari nke cyane, abanye Sudani babarirwa muri Miliyoni, mu gihe abanyarwanda ngo ari abasaga ibihumbi 130.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *