Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Rajab Mbonyumuvunyi ahamya ko serivise nziza irangwa aho ayoboye cyane mu bu bijyanye no kurengera ubuzima bw’abantu(Ubuvuzi) ari kimwe mu bizabafasha kwesa imihigo.
Itsinda ry’abanyamakuru ryasuye ibitaro bya Rwamagana ngo rirebe uburyo serivise zaho zitangwa mu buvuzi, aha bakaba baganiriye n’abarwayi,abarwaza ndetse n’abakozi bakora muri ibi bitaro.

Baribane Dative uturuka mu murenge wa Musha ho mu Karere ka Rwmagana avuga ko serivise z’ubuvuzi zitangwa neza aho mu bitaro bya Rwamagana kuko yaje ku wambere azanye umubyeyi wari uje kubyara akakirwa neza ndetse akabyara ntawe umurangaranye, kuri we akaba ashima uburyo bakirwa muri ibi bitaro, kimwe na Karigirwa Jaqueline uvuga ko yaje aje kurwaza umwana we muri ibi bitaro bose bakaba bahamya ko ari ntakibazo wahagirira wabigezemo.
Mu rwego rwo kunoza serivise zibi bitaro hazakorwa urugendoshuri mu Karere ka Musanze mu bigendanye no kunoza serivise zijyanye n’imyishyurire.

Dr.Muhire Philibert umuyobozi wibi bitaro bya Rwamagana nawe ahamya ko kugira Serivise nziza ari kimwe mu bituma umuntu atera imbere ndetse akagumya kugirirwa ikizere.
Ni irihe banga rikoreshwa mu Gutanga Serivise?

Sebitereko Joseph ushinzwe itangazamakuru no kwakira abantu mu bitaro bya Rwamagana ahamya ko bafite serivisi nziza n’ubwo atari ijana ku ijana ariko bagenda barushaho kunoza imitangire yayo aho bakoresha amahugurwa n’isuzumabikorwa bafatanyije n’Akarere ka Rwamagana, uwakoze nabi akagororwa ndetse hagatangwa amanota bityo bigafasha kwikosora.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Mayor Rajab Mbonyumuvunyi umuyobozi w’Akarere ka Rwagamagana yavuze ko hose mu Karere ayoboye bashishikajwe no gutanga serivise nziza kandi zihuse kimwe mu bizatuma biyumvanamo bagatezanya imbere ndetse n’Igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com/MHC
Â


