Abagize ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda basobanuriwe ko imirire mibi n’igwingira ry’abana bakiri bato riterwa n’imyumvire y’ababyeyi iba ikiri hasi, basabwa kugira uruhare mu kuyizamura.
Nk’uko bigarukwaho n’Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato, Dr Anita Asiimwe avuga ko amashyaka nabigiramo uruhare agakangurira abayoboke bayo, ko iki kibazo kizakemuka.
Yagize ati “Iyo basobanuriye abayoboke babo ubwiza bwo kwita ku mwana bamurinda ibyamuhutaza birimo no kugwingira abo bantu baba basobanuriye kubera ko ari abayoboke babo barabyumva bagashobora kubishyira mu bikorwa. Ikibazo cy’imikurire n’imirire y’abana, ni ikibazo gikomeye ariko dushobora gukemura nidufatanya”.
Umuvugizi w’iri huriro ry’amashyaka, Hon/ Mukabunani Christine w’ishyaka PS Imberakuri, arizeza uruhare rw’abanyapolitiki mu guhangana n’iki kibazo ku bufatanye n’abayoboke bayo.
Yagize ati “Ingamba kuri kiriya kibazo zirahari, kubera ko imitwe ya politiki uko ari 11 yose ifite gahunda yo kujya mu barwanashyaka bayo kugira ngo babigishe cyane cyane imyumvire yabo izamuke, kuko usanga kiriya kibazo giterwa n’imyumvire mike, aho usanga Abanyarwanda batazi kurya ibyo bafite bigatuma rero haza ikibazo cyo kugwingira.
Ubushakashatsi bwo mu 2015, bwerekana ko abana 38% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, uyu mwaka hakazakorwa ubundi bizasohoka umwa utaha bugaragaza imibare mishya.


