Imirambo ibiri yakuwe mu kiyaga cya Kivu

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, imirambo ibiri yarerembaga mu Kiyaga cya Kivu, hafi y’Umujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yakuwemo.  Sosiyeti Sivile mu muri uyu mujyi wa Bukavu, itangaza ko iyo mirambo ibiri bicyekwa ko ari iy’abantu bishwe n’amabandi mbere y’uko abajugunya mu mazi. 

Perezida wa Sosiyeti Sivile i Bukavu, Zozo Sakali, aganira na Actualitecd dukesha iyi nkuru, yagize ati “Icyo twabonye cyo ni uko iyi mibiri yabanje gukorerwa iyicarubozo mbere y’uko ijugunywa mu mazi. Umwe ni uw’uwitwa Maombi Barhalibirhu wikoreraga imicanga undi ntabwo yari yamenyekana”.

Yakomeje avuga ko bagiye kunoza imikoranire hagati ya Repubulika Iharanira Repubulika ya Congo ndetse n’u Rwanda kugira ngo harwanywe ubu bugizi bwa nabi bukorerwa hafi y’ikiyaga cya Kivu.

Ati “Turasaba komiseri ushinzwe ikiyaga ndetse n’ingabo zirwanira mu mazi gukorana na Sosiyeti sivile ndetse na PNC kugira ngo hacungwe umutekano w’aha hantu”.

Bitangazwa ko mu gihe kitarenze ukwezi imirambo ine ariyo imaze kubonwa ireremba mu kiyaga cya Kivu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *