Uganda: Igipolisi cyashyikirije abashinzwe abinjira n’abasohoka Abanyarwanda 44 giherutse gufata

Sangiza iyi nkuru

Polisi mu Karere ka Kasese muri Uganda, yashyikirije abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka Abanyarwanda 44 batawe muri yombi kuwa gatatu ushize. Aba bakaba barafatiwe Kazinga, ku muhanda Kasese-Mbarara bagerageza kwinjira mu Karere ka Kasese nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga.

Nk’uko byatangajwe na Komanda wa polisi mu burasirazuba bwa Rwenzori, Vincent Mwesigye, ngo aba Banyarwanda bafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bari muri mini-bus ebyiri zuzuye.

Mwesigye akavuga ko ubwo basabwaga ibyangombwa bose batanze indangamuntu z’u Rwanda ariko nta cyangombwa kibemerera kwinjira muri Uganda bafite.

Uyu mupolisi akaba avuga ko mu wrego rw’ubuvandimwe bw’Abanya- East Africa, aba Banyarwanda bashyikirijwe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ngo rubafashe kubona ibyangombwa bibemerera kuba muri Uganda byemewe n’amategeko.

Ubwo yakiraga aba Banyarwanda, Joyce Kabasongora, uyoboye abandi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Rwenzori, yavuze ko aba banyarwanda baza kujyanwa ku mupaka wa Gatuna aho bavuga ko binjiriye. Yongeyeho ko hagomba no gukorwa iperereza hakamenyekana ukuntu bambutse umupaka nta cyangombwa gisabwa bafite.

Ibi biravugwa mu gihe imibanire y’u Rwanda na Uganda ikomeje kugaragaramo ibibazo byarushijeho gukomera nyuma y’aho u Rwanda rufunze umupaka wa Gatuna wari ingenzi mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi ariko u Rwanda ruvuga ko ufunze kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho urimo kuhubakwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *