Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Ntara ya Bururi, basabwe gukora nk’abakozi bw’Urwego rushinzwe Iperereza mu Burundi, bashakisha amakuru y’abarwanya Leta y’u Burundi, bityo baninjizwamo imyumvire yo kwanga u Rwanda ndetse no kurwanya Abarundi baruhungiramo.
Guverineri w’Intara ya Bururi, Frédéric Niyonzima, yasabye aba bayobozi b’ibigo ku wa 4 Mata 2019, kumenya amakuru yose ajyanye n’irindi shyaka ryaba rifite ibikorwa aho babarizwa ribaye atari CNDD FDD. Ibi akaba yarabibatangarije muri Lycée Bururi, abagaragariza uburyo bagomba kwitegura hakiri kare amatora ateganijwe mu 2020 y’umukuru w’igihugu.
Nk’uko bitangazwa na Radiyo RPA dukesha iyi nkuru, ngo abayobozi bashyizwemo ingengabitekerezo ndetse na poropoganda yo gukundisha abaturage n’abo bayobora mu bigo, ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi.
Umwe mu bahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati “Yavuze ko aricyo gihe cyo gutegura amatora, yategetse ba diregiteri bose gukora nk’abakozi b’urwego rw’Igihugu rw’Iperereza baharanira ko nta rindi shyaka ryaza kwinjiza mu baturage imyumvire yaryo muri iyi Ntara. Yatunze agatoki ishyaka CNL rya Agathon Rwasa”.
Uyu muyobozi ngo yinjije kandi mu baturage urwango rubashishikariza kwanga u Rwanda ndetse n’Abarundi baruhungiyemo cyangwa se undi wese waba ufite gahunda yo kuhahungira.
Ati “Yinjije mu baturage b’Abarundi kwanga u Rwanda ndetse n’abahahungiye, yabumvishije ko bagomba kurwanya iki gihugu cyahaye imyitozo urubyiruko rw’Abarundi nyuma baza guhungabanya amatora ateganijwe, ntabwo yibagiwe gutangaza amazina ya bamwe nka Buyoya na Busokoza. Yavuze ko aba bashingiye amashyaka mu Rwanda no mu bihugu by’u Burayi agamije kurwanya Leta y’u Burundi”.
Aba bayobozi b’ibigo bemeye gukora nk’abayobozi b’ibigo ndetse no kuba ba maneko ariko bakagira impungenge ngo z’uburyo bazimakaza amacakubiri aho batuye mu gihe bakagombye kwamamaza ubumwe bahereye mu banyeshuri bayoboye n’inyuma y’ibigo by’amashuri.


