Ubuyobozi n’abakristo b’itorero ADEPR mu karere ka Karongi bagaya byimazeyo abiyitaga abakozi b’Imana bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi bakica abo basenganaga n’ababayoboraga muri uwo murimo.
Babigaragaje mu muhango wo kwibuka abari abapasiteri, abadiyakoni n’abandi bakristo b’iri torero bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, abamaze kumenyekana ubu bakaba ari 703, amazina yabo yanditse ku kimenyetso cy’amateka ya Jenoside kIri ku cyicaro cy’iri torero, hakaba hagishakishwa andi mazina.
Bamwe mu barokokeye mu cyari umujyi wa Kibuye, bavuga ko benshi mu miryango yabo bashiriye mu cyari sitade Gatwaro bicishijwe amasasu, amagerenade n’intwaro gakondo, abandi batwikirwa kuri rond point iri muri uyu mujyi, byose bigizwemo uruhare rukomeye cyane n’uwari perefe w’iyi perefegitura, Kayishema Clément wari waratesheje Abatutsi agaciro mbere y’uko na Jenoside iba.
Nyirambarushimana Consolée ukorera umurimo w’Imana muri iri torero akaba yariciwe ababyeyi na bene nyina 6 n’abandi benshi bo mu muryango we, agaya cyane uwari perezida wa korali wakuye muri yorodani uwari pasiteri Mutabagisha Thomas akamutegeza interahamwe zikamwica kandi barakoranaga umurimo w’Imana.
Ati “Twatangiye gutotezwa kuva urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye aho papa yahise afungwa mu byitso turahangayika cyane, muri Jenoside yakorewe Abatutsi abenshi duhungira muri sitade Gatwaro harokokera mbarwa kuko batwiciye kudutsemba n’ubugome ndengakamere bakoresheje imbunda nini n’intoya n’itwaro gakondo,aha ku rusengero naho hakagwa pasiteri Munyabagisha Thomas wari wahishwe muri yorodani na mugenzi we w’umupasiteri ariko perezida wakorali akamukuramo akamuha Interahamwe zikamwicira imbere y’urusengero.’’
Avuga ko nyuma ya Jenoside yumvaga atazasubira mu rusengero kuko nyina na barumuna be bishwe rubi n’abitwaga ko basenga, icyakora inyigisho nziza yumvanye umwe mu bapasiteri b’inyangamugayo zamugaruye mu nzu y’Imana akishimira ko ubu ari mwalimu w’umudugudu mu itorero, bigisha ubumwe,ubwiyunge n’urundo rw’ukuri bitandukanye n’abo bavugaga ibyo badakora.’
Umushumba w’iri torero muri aka karere, Rév.pasiteri Gatware Herman avuga ko mu bibukwa harimo n’uwari umushumba wa paruwasi ya Gishyita muri iri torero na bariya bakristo bandi,akavuga ko kuba hari abijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi kandi barakoreraga Imana ari isoni n’ikimwaro ku itorero.
Ati “Iyo ni inkuru ibabaje, ni n’ikimwaro ku itorero kuko kubona umuntu wigishijwe ubutumwa bwiza akaba umuririmbyi,umudiyakoni cyangwa umupasiteri acumbikira satani akamukoresha ibibi nka biriya, twarabagaye ku mugaragaro”.
Avuga ko icyo itorero ryigisha ubu ari ubumwe n’ubwiyunge, gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, rikabigaragaza rigira abo riremera n’umwaka ushize rikaba ryarujurije inzu y’agaciro ka miliyoni 20 umwana w’umwe mu bapasiteri bishwe muri Jenoside,n’ibindi bagiye bakora kandi bikomeje.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura urimo icyicaro cy’iri torero ku rwego rw’akarere, Uwimana Fanuel, yizeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ko politiki mbi yoretse igihugu itazagaruka ukundi,agashimira amadini n’amatorero akomeza gufasha abarokotse kongera kwiyubaka,akanashima abarokotse umutima wo kwihangana ukomeje kubaranga nubwo ingaruka z’ibihe bibi banyuze mo zitabura kugenda zigaragaza.





